in ,

Umuhanzi Mico yambaye nabi arabibwirwa

Mico The Best yakoreye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda muri izi mpera z’icyumweru gishize ariko ahata ibaba ndetse ahasiga inkuru.

amakala-horz

Amakuru dukesha Izubarirashe aravuga ko uyu muhanzi ubwo yatangiraga kuririmba Auditorium ya Kaminuza yuzuye, ariko abanyeshuri bo bahise bisohokera bashiramo, bamugaragariza ko batishimiye imyambarire ye, n’uburyo yitwaye imbere yabo. Mico nawe yahise arekera aho kuririmba, kuko abantu bose bari bisohokeye.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bagisohoka bagize bati “Mico yadusuzuguye, twababaye. Iyo agiye gukora Video ariyubaha agakora indirimbo tukazikunda, ariko aje hano aradupinze! Yaje yambaye nabi. Ajye amenya ko ari umuhanzi ukomeye.”

Aba banyeshuri bavuga ko Mico yaje ku rubyiniro yambaye nabi, bati “Rwose hari imyenda ugomba kwambara ukamenya ko nawe ugiye mu bantu basobanutse! Ubuse iriya myenda yayambara kuri stage ya MTV? Yadusuzuguye, wagira ngo arabyutse, iriya ni imyenda yo mu buriri bararana.”

Akijya ku rubyiniro, Mico yagiye aririmba uduce duto twa zimwe mu ndirimbo ze za kera, akagasaba abantu kuza kubyina bakaza asa nk’ukoresha amarushanwa, nk’uko abari muri iki gitaramo babivuga.

Ibi ariko benshi mu bari baje gutaramirwa n’uyu muhanzi ntibabyishimiye.

Umwe witwa Valens Tuyizeye agira ati “Ni ukujya amenya ahantu agiye kuririmbira aho ari ho; yadusuzuguye. Yaturirimbiye nabi ntabwo twabikunze. Twari tuzi ko azana ababyinnyi beza, nk’umuhanzi mukuru watumiwe, yaje mbega nk’utari mu mwuka w’ibyo aje gukora. Ariya ntabwo yari amarushanwa, twari dutegereje ko asushimisha.”

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere Miss Kate Bashabe mu myambaro igaragaza imiterere ye yasajije abasore batari bacye (amafoto)

One finger Selfie Challenge: Umuco wadutse ukomeje gutuma abakobwa biyambika ubusa ku karubanda (amafoto na video)