in ,

Umuhanzi Ngabo Evy agiye gutangiza ishuri rya muzika (inkuru irambuye)

Umuhanzi Ngabo Evode umenyerewe ku mazina y’ubuhanzi nka Ngabo Evy, uyu akaba ari numwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakomeje gukora indirimbo nziza zikomeje gushimisha benshi, kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye gushinga ishuri rya muzika.

Umuhanzi Ngabo Evy
Umuhanzi Ngabo Evy yatangaje ko agiye gushinga ishuri rya muzika

Ngabo Evy, usanzwe ari n’umucuranzi yatangaje ko agiye gutangiza ishuri rya muzika yise EVY MUSIC ndetse yanavuze ko abanyeshuri bifuza kuzaryigamo batangiye kwiyandikisha. Ni mu kiganiro kirambuye Ngabo Evy yagiranye na YEGOB aho yatangiye atubwira aho igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyavuye ndetse anaduha ibisobanuro birambuye kuri iri shuri azatangiza mu kwezi gutaha. Mu magambo ye bwite, Ngabo Evy yagize ati: «Igitekerezo cyo gushinga iri shuri nakigize bitewe nuko nanjye nifuza gushyira agatafari kanjye ku muziki nyarwanda nkoresheje ubushobozi bwose mfite. Iri shuri ni iryanjye bwite ryitwa EVY MUSIC, mfite na band, iri shuri rifite program y’amezi 6 rikaba riri i Gikondo. Rizatangira tariki ya 02 Nyakanga uyu mwaka gusa kwiyandikisha ku banyeshuri bifuza kuzaryigamo byaratangiye bikaba bikorerwa i Gikondo (uwifuza kwiyandikisha arampamagara akaza yitwaje amafaranga 2000 yo kwiyandikisha). Abanyeshuri bacu tuzabigisha piano, guitar ndetse no kuririmba. Intego nyamukuru ya EVY MUSIC iragira iti”EVY MUSIC, IGISUBIZO KU MUZIKI NYARWANDA, EREGA NAWE WARIRIMBA, WACURANGA WARYOHERWA NA MUZIKA WAGIZEMO URUHARE“».

Ibisobanuro birambuye kuri EVY MUSIC, ishuri rizatangizwa n’umuhanzi Ngabo Evy mu kwezi kwa Nyakanga 2018

Ngabo Evy kandi asanzwe ari n’umuhanzi ndetse mu minsi ishize yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise NKWIHOREZE, iyi ikaba yarakiriwe neza n’abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Meek Rowland yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise “Lala” – YUMVE

Umunyamideli Cretia yerekanye ishusho nyayo y’ubunyamideli bukorwa n’abakobwa ndetse anagira inama abakobwa b’abanyamideli