in ,

Umuhanzi Ngabo Evy azanye impano nshya muri muzika nyarwanda akora umuziki w’umwimerere

Ngabo Evode umaze kumenyekana ku mazina y’ubuhanzi nka Ngabo Evy, uyu akaba ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kuvugwa na benshi kubera gukora umuziki w’umwimerere, yadusangije urugendo rwe rwa muzika guhera aho yatangiriye kugeza ubu. Aha ni nyuma yuko amaze gushyira ahagaragara indirimbo ye yise “NKWIHOREZE” ikaba ari nayo ndirimbo irimo kumenyekanisha uyu muhanzi kubera ubudasa yihariye.

Ngabo Evode uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka “Ngabo Evy”

Mu kiganiro kigufi YEGOB yagiranye na Ngabo Evy, uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yatangiye atubwira ko yatangiye umuziki we muri uyu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 aho yahereye ku ndirimbo yashyize ahagaragara mu gihe cyo kwibuka nyuma akaza gukurikizaho iyi yitwa NKWIHOREZE ikomeje gukundwa n’abantu batari bake. Iyi ndirimbo (NKWIHOREZE) akaba yarayikorewe na producer Pastor P, umwe mu baproducers bakomeye hano mu Rwanda.

Umuhanzi Ngabo Evy

Ngabo Evy, usanzwe ari umucuranzi, yakomeje atubwira ko akomeje gushimishwa no guterwa imbaraga nuko izi ndirimbo ze ebyiri zakiriwe. Mu magambo ye bwite, Ngabo Evy yagize ati:“Nashimishijwe nuko indirimbo zanjye natangiriyeho zakiriwe, kuri njyewe mbona ari intangiriro nziza y’umuziki wanjye kandi ndahamya ntashidikanya ko n’izindi ndirimbo ndimo gutegurira abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange zizabashimisha”.

Umuhanzi Ngabo Evy

Mu gusoza, umuhanzi Ngabo Evy yabwiye YEGOB ati:“Icyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bakora subscribe kuri channel yanjye ya YouTube ndetse bakanankurikira ku mbuga nkoranyambaga nkoresha, nanjye sinzabatenguha nzakomeza kubakorera umuziki w’umwimerere nkuko nabibamenyereje”.

Kanda hano ubashe gutunga indirimbo NKWIHOREZE ya Ngabo Evy muri telefoni yawe cyangwa muri mudasobwa yawe

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngabo Evy – NKWIHOREZE

Alice Sparkle umuhanzikazi ufite impano yakangaranyije abarambye mu mwuga (+Video)