in ,

Umuhanzi Rass king yinjiye bushyashya mu muziki ashimangira umwimererere w’umuziki we mu buryo bwa acoustic live

Umuhanzi Rass king wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nukuri yafatanyije n’umuhanzi bad boy ndetse n’iyitwa Agatabo kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indi ndirimbo yitwa Mpaka yafatanyije na Ostrich Rumasha hamwe na Pacson.

Umuhanzi Rass king
Umuhanzi Rass king
Umuhanzi Rass king
Umuhanzi Rass king

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Rass king yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo ye ndetse na gahunda ya muzika ye muri rusange. Mu magambo ye bwite Rass king yagize ati: “Hari hashize igihe nsa nkudakora cyane muzika kuko nari ndimo gushaka ishuri, nyuma yo kuribona naravuze nti kuko mbona abantu banshaka kandi bashaka no kumva ibyange nahise nkora aka mixtape gafite indirimbo 4, 3 muri izo nizo namaze gushyira hanze harimo iyitwa Agatabo, Nukuri n’iyi yitwa Mpaka. Ku bijyanye n’iyi ndirimbo yanjye nshyashya “Mpaka”, umwihariko wayo ni uko nashatse kuvuga ngo reka mfate umuhanzi umenyerewe mu njyana ya hip hop ukora biriya bintu byo kwitaka imiringa noneho mukoreshe mu ndirimbo y’urukundo kandi noneho icuranze live hifashishijwe guitar (acoustic live)”.

Umuhanzi Ostrich Rumasha wafatanyije na Rass king kuririmba indirimbo ‘Mpaka”
Umuhanzi Pacson wafatanyije na Rass king kuririmba indirimbo ‘Mpaka”

Mu gusoza umuhanzi Rass king yagize ibyo asaba abafana be. Mu magambo ye bwite yagize ati: “Nyuma yo kuba ninjiye mu muziki nasaba abafana banjye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kumba hafi bajya gusura imbuga nkoranyambaga nkoresha (Instagram:@rasskingrw, Facebook:@rass king, YouTube: rass king) ndetse no kumfasha mu bitaramo ndimo gutegura; nabasaba kandi kujya basaba indirimbo zanjye ku maradiyo kandi ndabizeza ko nanjye nzakomeza kubakorera umuziki w’umwimerere.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo Mpaka ya Rass king afatanyije na Ostrich Rumasha ndetse na Pacson

Mpaka by Rass king ft. Ostrich Rumasha & Pacson

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mpaka by Rass king ft. Ostrich Rumasha & Pacson

Ni nde? by Elyz EUS