in ,

Umuhanzi Sadock Tan azanye imbaraga zidasanzwe muri muzika nyarwanda (inkuru irambuye)

Umuhanzi Sadock Israël uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Sadock Tan uyu akaba ari numwe mu bahanzi nyarwanda bakizamuka ndetse bakomeje kwerekana ko bafite ejo heza ndetse bafite inyota yo guteza imbere umuziki nyarwanda ugahatana ku ruhando mpuzamahanga.

Umuhanzi Sadock Tan

Sadock Tan, uherutse no gushyira ahagaragara indirimbo ye yise SERIOUS yanakunzwe cyane n’abantu batari bake avuga ko ashyize imbere umuziki muri gahunda zose ze dore ko akiri umusore muto ufite inyota yo gufatanya n’abandi bahanzi bamutanze mu ruganda rwa muzika guteza imbere umuziki nyarwanda ugasakara henshi hashoboka ku isi.

Umuhanzi Sadock Tan

Mu kiganiro kigufi YEGOB yagiranye na Sadock Tan, yadutangarije ko hari byinshi ateganyirije abakunzi b’umuziki nyarwanda yakomeje atubwira ko asaba abahanzi bagenzi be gufatanya nawe mu kuzamura umuziki nyarwanda haba ari imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

 

Umuhanzi Sadock Tan

Mu gusoza, umuhanzi Sadock Tan yabwiye YEGOB ko icyo asaba abahanzi bamutanze muri muzika nyarwanda ari ugukorera hamwe bagafashanya; iby’amashyari bakabireka. Sadock Tan yavuze ko kandi asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kumuba hafi ndetse no kumushyigikira bakoresha ibihangano bye mu birori ndetse n’ahandi bahurira n’inshuti zabo.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo SERIOUS ya Sadock Tan

Sadock Tan – SERIOUS

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Savio
Savio
5 years ago

Iyindirimbo ninziza cyane, courage musore , ujyize nkizindi eshatu nkizi harurwego wahita ujyeraho , Imana ibigufashemo .

Anselme
5 years ago

Sadock iyi ngoma yae kbx ni sawa. courage tukuri inyuma woe kora

Indirimbo “URU RUGANDA” ikomeje gutangarirwa na benshi bitewe nuko yakozwe (inkuru irambuye)

Safi Madiba – MY HERO