in ,

Umuhanzikazi Adele agiye kurushinga n’uwamubyariye

Adele won the song of the year category at this year's Grammy Awards for her tear-jerker "Someone Like You."

Umuhanzi w’Umwongereza Adele Laurie Blue Adkins w’imyaka 28 y’amavuko, aritegura gukora ubukwe n’umukunzi we Simon w’imyaka 42 y’amavuko, bamaranye imyaka 5 mu munyenga w’urukundo.

Tmz yanditse ko byanze bikunze muri uyu mwaka wa 2017, uyu muhanzikazi yambikana iy’urudashira n’umukunzi we bamaranye igihe. Adele amaze igihe kinni akundana na Simon Konecki bakunze kugaragarana cyane mu birori bikomeye aho Adele atangaza ko abanye neza n’umugabo we.

JPEG - 51.6 kb
Adele witegura kurushinga aherutse gushyirwa ku rutonde rw’Abanyamafaranga mu Bwongereza

Adele afite umwana umwe witwa Angelo James yabyaranye n’umukunzi we witwa Simon Konecki, aba bombi batangiye gukundana muri 2011, hari amakuru avuga ko baba bararushinze mu buryo bw’ibanga mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize wa 2016.

Inshuti magara yaba bombi yavuze ko nta gihe aba bombi baratangaza bagomba gukoreraho ubukwe bwabo ndetse ko naho buzabera hataratangazwa ariko ko ’imyiteguro y’ubukwe irimbanyije mu rugo rwabo’.


Yagize ati “Imyiteguro y’ubukwe turayibone twe tubana nabo ariko aho buzabera ndetse n’igihe ntibirabafatwaho umwanzuro.”

Biteganyijwe ko aba bombi bazatura mu burasirazuba bwa Sussex mu Bwongereza.

Uyu muhanzikazi amaze kuba ikirangirire ku Isi abikesha zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Hello”, “When We Were Young”, “Send My Love” n’izindi zitandukanye.

JPEG - 45 kb
Adele n’umukunzi we bamaranye imyaka 5 babana

Yatangiye kuririmba muri 2006, amenyekana ku rwego rw’Isi muri 2011 ubwo yasohoraga album ye ya kabiri iriho indirimbo zatumye yigarurira abafana nka “Someone Like You” n’izindi.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pep Guaradiola yahishuye ibanga ritungura benshi

Menya ibintu ushobora gukora kugira ngo ubagarire urukundo kandi unashimishe uwo ukunda