in ,

Umuhanzikazi Babo agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Umuhanzikazi Babo wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo nyinshi nziza yahimbye zigakundwa n’abatari bake ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoze bigakundwa mu minsi mike azataramira abanyarwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri King Fisher Beach Hotel iherereye ku Rwesero. Ni nyuma y’igihe kinini uyu muhanzikazi aherereye ku mugabane w’uburayi aho asanzwe akorera umuziki we.

Iki gitaramo kizaba ku wa gatandatu tariki ya 25/08/2018, imiryango ya King Fisher Beach Hotel. Imiryango ya King Fisher Beach Hotelizaba ikinguye guhera saa saba z’amanywa. Muri iki gitaramo hateganyijwemo special cocktails mojito ikazaba igura amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw). Mu kiganiro YEGOB yagiranye n’umwe mu bateguye iki gitaramo yadutangarije ko iki gitaramo cyateguriwe abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange bityo akaba asaba buri wese kuzakitabira kuko hari byinshi bahishiwe by’umwihariko performance y’umuhanzi Babo uzabataramira bigatinda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Komeza unyirebere by Charly & Nina

Kwizera, umuhanzi ushushanya yavuze byinshi ku buhanzi nyarwanda buciye mu bishushanyo anagira inama abahanzi bagenzi be bashushanya