in ,

Umukinnyi Philippe Coutinho yamaze kumvikana n’ikipe azerekezamo mu mpeshyi itaha

Kuva mu mpeshyi ishize nibwo inkuru yakomeje kugwarukaho cyane nyuma y’iya Neymar muri PSG ari inkuru y’umunya Brasil Philipp Coutinho ukinira ikipe ya Liverpool wendaga kwerekeza mu ikipe ya Fc Barcelona ariko ikipe ya Liverpool ikayibera ibamba bikarangira uyu musore ntaho agiye. Gusa muri iyi minsi byakomeje guhwihwiswa ko uyu musore yaba ashobora kutazerekeza i Catalunya hubwo agasanga Neymar mwene wabo mu ikipe ya PSG. Gusa amakuru muri iki gitondo azindukiye ku kinyamakuru Marca aravuga ibindi.

Nkuko ikinyamakuru Marca kizindutse kibitangaza, umuvugizi wa Philippe Coutinho akaba yamaze kugera i Catalunya gushaka inzu yo kubamo ya Philippe Coutinho ndetse n’umuryango we mu gihe ibi byari bitarakorwa kuva igihe cyose iyi nkuru yagarutsweho. uyu mugabo uhagarariye Coutinho akaba yagiye gushaka inzu yaba we ndetse n’umukiriya we azaturamo ndetse n’umuryango we wabaga i Liverpool bikaba bivugwa ko mu kwezi kwa kane k’umwaka utaha bazaba bamaze kwimuka. Ibi bikaba bihamya ko mumpeshyi itaha Philippe Coutinho agomba kwerekeza mu ikipe ya Fc Barcelona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Manchester United ihuye n’ikibazo gikomeye gishobora gutuma yongera gutsindwa mu mikino ya Champiyona

Ifoto Butera Knowless yashyize hanze yavugishije abantu kubera imiterere ye mishya yatunguye benshi