in ,

Umukinnyi uhembwa agatubutse kurusha abandi mu Rwanda yamenyekanye

Mu Rwanda hari abakinnyi benshi  bakunzwe cyane cyane bitewe n’amakipe atandukanye bakinira hano mu Rwanda afite ubwiganze bw’abafana benshi. Nkuko bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru badashidikanye kubivuga ndetse no kubisesengura, hano mu Rwanda amakipe afite ubwiganze bw’abafana benshi ni APR FC ndetse na Rayon Sports bikaba binumvikanira neza abakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda ko umukinnyi uhenze ari umwe mu bakinnyi bakinira aya makipe afatwa n’ayoboye umupira w’amaguru mu Rwanda. Uwo ntawundi ni umusore ISMAILLA DIARRA ukomoka mu gihugu cya Mali akaba ari rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports.

Nkuko byatangajwe n’abanyamakuru kuri uyu munsi, uyu musore Ismailla Diarra ahembwa akayabo k’amadolari igihumbi (1000 $) ku kwezi ugenekereje mu kinyarwanda akaba ari amafaranga asaga ibihumbi magana inani na mirongo itanu (850 000Frw). Uyu musore akaba ayoboye urutonde rw’ibikonyozi mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda mu guhembwa agatubutse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mico The Best – ARASHOTORANA

Impamvu Zlatan Ibrahimovic yanze kujya muri Real Madrid akajya muri Manchester United yatunguye abantu benshi cyane