in ,

Umukinnyi ukomeye cyane wahoze ukinira ikipe ya FC Barcelone yatawe muri yombi kubera igikorwa kibabaje ndetse kigayitse yakoreye inkoko

 rochemback_roberto_carlos_reu (Reuters)
Fabio Rochemback na Roberto Carlos

Umukinnyi wakiniye ikipe ya FC Barcelone imikino 68 yose kuva muri 2001 kugeza 2005  Fabio Rochemback,nyuma y’igihe ari kure ya ruhago,yongeye kuvugwa cyane kw’Isi ariko kubera impamvu zigayitse zinababaje nyuma yo gutabwa muri yombi.

Abashinzwe umutekano baraye bamutaye muri yombi,nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kurwanisha inkoko,umukino ukunzwe kandi ubamo amafaranga mu gihugu cya Bresil,ndetse afatanwa inkoko zirenga 89 zatorejwe imirwano,n’imbunda ndetse n’amayero ibihumbi 27 (27 000€) nk’uko ikinyamakuru O Globo kibitangaza.Si ubwa mbere Fabio Rochemback aregwa icyi cyaha kuko no muri 2011 nabwo yatawe muri yombi ari cyo azira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

One Tree Entertainment Label yagaragaje ko yishimiwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda kubera imbaraga n’ibikorwa byihariye

Dore urutonde rw’abantu BADASANZWE bafite ibice by’umubiri birebire kurusha abandi