Umukobwa uvugwa mu rukundo na Justin Biebber yibasiwe n’abafana be,baramwandagaza bikomeye.

Hashize iminsi mike bivugwa ko umuhanzi Justin Biebber ari mu rukundo n’umukobwa witwa Paola Paulin bivugwa ko ari umukinnyi w’amafilime,ndetse hakaba hari amakuru yavugaga ko Justin Biebber yaba yaragiye kumwerekana mu rusengero aho asigaye asengera ubu.

Kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru vogue.com aravuga ko kuva inkuru zo kuba Biebber akundana n’uyu mukobwa zakwamamara, ngo Paola Paulin akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abafana ba Justin Biebber bitwa “ababiebbers”.Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu bitekerezo bikomeje kugenda bishyirwa ku mafoto uyu mukobwa ashyira kuri instagram ,usanga abo bafana bamutuka bamwe bavuga ko adakwiranye na Biebber, abandi bakamutuka bamwitwa indaya ishaka kwimenyekanisha ikundana n’umustari nka Justin Biebber.Gusa nubwo uyu mukobwa akomeje gutukwa, yaba we cyangwa Justin Biebber nta numwe wari washyira ahagaragara iby’urukundo rwabo cyangwa ngo bashyire amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe.

No Comments Yet

Comments are closed

INSTAGRAM

Ikinyamakuru cyambere mu imyidagaduro mu Rwanda,

FOLLOW US ON

Kwamamaza