Umukobwa wa Madonna yagaragaye mu myambarire idasanzwe ikomeje gutangaza benshi ku Isi.

hanze Ibigezweho

Umukobwa wa Madonna,Lourdes Leon akomeje gutangaza abatari bake hirya no hino ku Isi bitewe n’imyambarire ye idasanzwe, igaragaza amabere ye ndetse icikaguritse yari yambaye mu birori bya New York Fashion Week.

Uyu mukobwa yatutswe ndetse yandagazwa na benshi kubera iyi myambarire itavuzweho rumwe ndetse benshi bemeje ko Madonna yabyaye umusimbura mwiza,cyane ko azwiho gukora ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda ndetse no kwiyambika ubusa.Lourdes Leon w’imyaka 21,yatangiye kuvugisha benshi hakiri kare aho bamwe bavuze ko nta kabuza azigana nyina kwambara ubusa mu ruhame ndetse no kwiyambika imyenda idahwitse.

Lourdes yatangiye kwinjira mu mwuga wo kumurika imideli hakiri kare ndetse ari mu banyamideli bakomeje kubaka izina aho akorana n’inzu ikomeye ya Stella McCartney.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *