in ,

Umukobwa w’imyaka 18 yituye hasi agwa igihumure kubera urukundo afitiye The Ben (video)

The Ben yaririmbye mu gitaramo cyo kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame kiswe KIGALI INTSINZI CONCERT cyabereye muri parking ya stade amahoro i Remera. Ahagana mu ma saa tanu z’ijoro, The Ben yaje  yaje ku rubyiniro, yakijwe urusaku rwinshi rw’abantu bamwerekaga ko bamwishimiye ndetse byaje gutungurana aho umwe mu bafana be yasazwe n’ibyishimo akagwa igihumure.

The Ben umaze iminsi mike agarutse mu Rwanda yaririmbye umwe mu bafana agwa igihumure

The Ben ubwo yaririmbaga iyitwa ‘Habibi’ ikunzwe bikomeye mu Rwanda muri iki gihe, umukobwa ukunda bidasanzwe The Ben yasazwe n’ibyishimo agwa hasi aterurwa n’abakozi ba Croix Rouge bamujyana mu cyumba cyari cyateguriwe gukorerwamo ubutabazi.

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 akigera mu maboko y’abaganga bamuhaye ubutabazi bw’ibanze n’imiti imwongerera imbaraga ariko akomeza kumererwa nabi. The Ben asoje igitaramo ahagana saa sita z’ijoro yabwiwe iki kibazo ahita ajya kureba uyu mukobwa.

The Ben n’uyu mukobwa bahoberanye umwanya munini nyuma agarura intege, abo mu muryango we bahise bamucyura undi na we akomeza akazi ke.

Muri iki gitaramo, umuhanzi The Ben yaririmbanye n’abandi bahanzi barimo Senderi Hit, Christopher, Dream Boys, Bruce Melody, Charlie&Nina, King James, Urban Boyz, Jay Polly, Riderman na Kitoko Bibarwa.

Iki gitaramo cyasojwe ahagana mu ma saa saba z’ijoro aho abari bakitabiriye bose batashye basazwe n’ibyishimo ku rwego rwo hejuru.

Kanda hano urebe Video

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba amafoto mukuru wa Kim Kardashian yashyize hanze yambaye bikini maze abagabo bakarabya indimi

Mu mafoto – reba udukoryo twaraye tubereye muri Kigali Intsinzi Concert