in

Umukobwa yataye ubwenge nyuma y’uko umusore yakundaga agaragarije mu ruhame uwo akunda

Umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 27 twahaye izina rya Esther wo mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali yahindutse n’ umurwayi wo mu mutwe nyuma y’ aho umusore yakundaga yerekanye umukobwa akunda kandi ngo yari yaramwijeje ko bazabana.

Ibi byabereye mu birori byakoreshejwe n’ umusore warangije muri Kaminuza y’ u Rwanda ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2017. Biba ahangana mu masakumi n’ imwe z’ umugoroba w’ iyo tariki.

Umwe mu bari muri ibi birori yasobanuye uko byagenze kugira ngo uyu mukobwa ahinduke nk’ umurwayi wo mu mutwe.

Yagize ati “Ikintu cyatumye uyu mukobwa ata ubwenge, yashiriyemo. Umuhungu yerekanye umukobwa w’ inshuti ye. Umukobwa avuga ijambo: ndashimira Imana ko umusore w’ inshuti yanjye yadefanze(yarangije kaminuza), arangije nyine mbona Esther nta kibazo agize”

Uyu mutangabuhamya yakomeje agira ati “(Esther) yahise ahaguruka, ati nanjye ndashimirira Imana uyu musore twabayeho inshuti bisanzwe, yongeraho ngo bisanzwe, apfasha mu bibazo byanjye none ndashimira Imana ko arangije, mbonye na Cherie iryo jambo naryo yaryongeyeho mpita numva hajemo akantu”.

Ngo bagiye kubona babona Esther yataye ubwenge arimo kwigaragura hasi. Avuga amagambo menshi mu ijwi rirenga rimeze nk’ iryo abarokore bakoresha barimo guhanura.

Esther yatangarije City radio dukesha iyi nkuru ko uyu musore yari yaramusezeranyije ko bazabana ndetse ngo yari yamuhishe ko afite undi mukobwa akunda.

Esther ati “Yitwa Shema Ismael turasengana ahantu henshi, Imana ikamuvugaho ibintu byiza, ambwira ko adakunda Slyvie n’ umunsi n’ umwe”.

Uyu mukobwa Esther yanyuzagamo akaririmba indirimbo zumvikanisha ko ashobora kuba yagize ikibazo cyo mu mutwe.

Ati “Kayishema Ismael, I Nyamasheke, Shema wanjye. Nakunzwe na D’ amour wari urangije kaminuza Kayishema aramumbuza, nkundwa n’ afande w’ umujepe Kayishema aramumbuza, nkundwa na fande Patrick w’ umupolisi mukuru Kayishema aramumbuza yewe n’ abandi benshi cyane, Nkundwa na Eric umusore w’ uburanga Kayishema arambwira ngo ntakeneye kongera kumwumva, Nkundwa na Niyonzima Ernest Kayishema aramwanga.”

Nubwo abaturage bari aho Esther yari ari batahwemye guhamagara uyu musore bivugwa ko yitwa Kayishema , inshuro zirenga 20 bamuhamagaye kuri telefone ngendanwa yarayitabaga akabizeza ko aje ariko bakamutegereza amaso agahera mu kirere.

Source: umuryango

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubutekamutwe bwakorewe ibyamamare nyarwanda bwahangayikishije bikomeye abanyarwanda

Umukobwa yicujije uburyo yishe abagabo 100 harimo 70 ngo batari bazi kurongora