in ,

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yibasiwe n’abafana bikomeye

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa yibasiwe n’abafana ku rubuga rwa Instagram azira video yashyize ahagaragara ku munsi w’ejo ari mu myitozo.

Georgina Rodriguez umaze iminsi icumi gusa yibarutse akaba yashyize ahagaragara video imwerekana ari mu myitozo mu gym ya Cristiano ariyo CR7 Crunch Fitness, gusa ibi ntibyashimishije abafana be nabusa bitewe nuko ngo atigeze afata umwanya uhagije nyuma yo kubyara mbere yo gusubira mu myitozo.

https://www.instagram.com/p/BbuIHwBhThh/?taken-by=georginagio

Benshi mu bafana be bakaba bakomeje kugenda bamunenga bamubwira ko ibyo yakoze ataribyo ko yakagombye gufata umwanya uhagije nyuma yo kwibaruka mbere yo gusubira mu myitozo doreko n’abaganga bemeza ko byamugiraho ingaruka mbi.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Marina – LIKE THAT

Umva amagambo yuzuye imitoma iryohereye Nshuti Savio yabwiwe n’umukunzi we