in ,

Umunyamakuru wubatse urugo yabwiye amagambo aryohereye Miss Keza Joannah bamwe bibaza byinshi

Mu mwaka 2013 nibwo hadutse inkuru yavuga ko umunyamakuru David Bayingana agiye gutandukana n’umugore ,icyo gihe yabyamaganye yivuye inyuma kandi koko ayo makuru yavugurujwe n’uko bakomeje kwibanira.

Kuri ubu ubucuti bugaragara hagati ya David na Miss Keza Joannah hari abo butera kwibaza ibindi ,David ku ncuro ya mbere yashyize hanze ifoto ya Miss Keza Joannah maze ayikurikiza amagambo agira ati”The Duchesse sitting style,Keza Joannah” usibye ibi ariko hari hashize igihe gito na none uyu mugabo ashimye urukweto Joannah yagaragaye yambaye ku ifoto maze umwe mu bafana ba Joannah amuterera hejuru

 

Hagati aho ariko ni nako Joannah nawe aba yakataje mu kwishimira amafoto ya David Bayingana ,umwe mu nshuti za bombi yadutangarije ko ntacyo yaheraho ahamya ko hari ikintu kiri hagati ya David na Joannah gusa ahamya ko umubano wo uhari bigaragarira amaso.

Ati” ubucuti hagati yabo burahari gusa naba nkubeshye nkubwiye ko bakundana kuko bose n’inshuti zanjye kandi bagira ibanga rikomeye…ikindi kandi umwe arubatse  bityo rero ntacyo naheraho mpamya ibirenze namwe ibyo mwirebera ”

Dore amwe mu mafoto ya David Keza Joannah yagiye akunda

 

Mu gihe twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugishaburi umwe muribo ariko ntibyadukundira

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Young Grace yatangaje ko yiboneye umukunzi mushya w’umuzungu (amafoto)

Marina – IMPANO