in ,

Umunyamideli Kadada Kercy washinze agency ye arahamya ko izazamura urwego rwo kumurika imideli mu Rwanda – INKURU IRAMBUYE

Umunyamideli Kadada Kercy umenyerewe cyane hano mu Rwanda  ku mazina ya Lady Boss yatangaje ku mugaragaro ko yashinze Agency ye. Iyi Agency izajya ikora imirimo yo kwamamaza ndetse no kuzamura urwego rwo kumurika imideli nkuko Lady Boss yabitangarije YEGOB.

Umunyamideli Lady boss
Umunyamideli Lady boss
Umunyamideli Lady boss

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Lady Boss yatubwiye byinshi kuri ino Agency. Mu magambo ye bwite, Lady boss yagize ati: “Nibyo koko nafunguye Agency yanjye ikaba ibarizwamo imyidagaduro y’ingeri zose: dufitemo abanyamideli, abayobozi b’ibitaramo (MC), ku ruhande rw’abahanzi kandi dufite itsinda ryitwa Just Boyz, ndetse n’abandi bantu basanzwe b’abajyanama. Ino Agency ikintu cya mbere izajya ikora, ni ukwamamaza imyenda yo mu makampani (companies) atandukanye, ariko kugeza ubu twamamariza kampani 3 gusa arizo: Kitenge Africana Design ikorera Nyamirambo, Kigali Shop ikorera mu mujyi, ndetse na Hoteli ya Lebanon ikorera i Remera”.

Umunyamideli Lady boss
Umunyamideli Lady boss
Umunyamideli Lady boss

Lady Boss kandi wamenyerewe nk’umukinnyi w’amafilime nyarwanda, nyuma yo kwinjira mu ruhando rwo kumurika imideli mu Rwanda, yaje afite intego yo guhatana n’abandi banyamideli bamaze kubaka izina mu Rwanda ndetse n’abandi banyamideli batandukanye bo hirya no hino ku isi, gusa uyu munyamideli yahise afata umwanzuro wo gushinga ino Agency kugirango arusheho gukora ibintu bisobanutse. Uyu mukobwa ukiri muto kandi, yanavuze ko gahunda ye ari iyo kuzamura urwego rwo kumurika imideli, dore ko anavuga ko ariyo mpamvu nyamukuru yamuteye gushaka abandi bafatanya kugirango babashe kuzamura kampani yabo.

Umunyamideli Lady boss
Umunyamideli Lady boss
Umunyamideli Lady boss
Umunyamideli Lady boss
Umunyamideli Lady boss
Umunyamideli Lady boss ari kumwe na bagenzi be bamufasha muri agency ye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nimwe barezi by Devo Queen

Uzamutoneshe by Young Ellyman