in

Umunyamideli Mr Bombe agiye gutangiza ibikorwa bya ‘FITNESS MODELING’ mu Rwanda

Umunyamideli Maridadi Murengezi uzwi ku cyane ku mazina ya Mr Bombe akaba ari nayo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga  yamaze gutangaza ko agiye gutangiza ibikorwa byo kumurika umubiri mu Rwanda bizwi cyane nka FITNESS MODELING.

Umunyamideli Mr Bombe

Mu kiganiro kirambuye Mr Bombe yagiranye na YEGOB, yatangiye atubwira impamvu nyamukuru yamuteye gutekereza gutangiza ibikorwa bya fitness modeling hano mu Rwanda yifuza kuzafatanya n’abandi banyamideli ba hano mu Rwanda ndetse akaba anafite gahunda yo gukora ubukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko kugirango abakundishe ibi bikorwa ateganya gutangiza ku mugaragaro vuba aha.

Umunyamideli Mr Bombe

Mu magambo ye bwite, Mr Bombe yagize ati:“Nibyo koko ndashaka gutangiza fitness modeling hano mu Rwanda. Iki gitekerezo nkimaranye iminsi kuko nanjye kuva na kera nakundaga ibikorwa byo kumurika umubiri cyane ndetse nanubu ndacyabikunda. Nabikunze cyane kuko nabonaga abasore bakora imyitozo ngororamubiri (gym) maze nanjye nkuze ntangira kuyikora kugeza ubu, gusa naje gusanga hano mu Rwanda ibikorwa bya fitness modeling activities bitarahagera bityo nkaba nifuza kubitangiza ku mugaragaro”.

Mr Bombe ni umwe mu bakora imyitozo ngororamubiri (gym) bakomeye hano mu Rwanda
Umunyamideli Mr Bombe

Abajijwe akamaro ibijyanye no kumurika imibiri (fitness modeling) byazafasha abanyarwanda, Mr Bombe yasubije mu magambo ye bwite agira ati:“Ni byiza birafasha cyane. Nkubu nkanjye usanzwe mbikora icyo bimfasha ni ukuba ndi fit. Uko kuba ndi fit bimfasha mu mikino nkina irimo rugby, basketball, volleyball, ping pong n’indi bityo nkaba mpamya ntashidikanya ko ibi bikorwa nimbitangiza ku mugaragaro bizafasha buri wese uzabyitabira nawe kuba yaba fit, uko kuba fit bikamufasha mu bikorwa bye bya buri munsi. Si ibyo gusa ahubwo ibi bikorwa byo kumurika imibiri bizafasha abazaba babirimo kuvugana n’amasosiyete yifuza abantu ko bayamamariza, ibi bizabafasha kwiteza imbere no guteza umwuga bakora imbere bafatanyije kuruta uko umwe yabikora ku giti cye”.

Mr Bombe (uhera iburyo) akina no mu ikipe ya Rugby akaba avuga ko kuba ari fit bimufasha mu mikinire ye
Mr Bombe mbere y’imyitozo ya rugby

Mu gusoza, Mr Bombe yagize ati: Ibyo nasaba abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rukunda ibijyanye no gukora imyitozo ngororamubiri (gym) ni uko bakomereza aho ndetse bakanabikundisha bagenzi babo kuko burya nta bikorwa umuntu yakora abishyizeho umutima ngo bimupfire ubusa, bashyiremo imbaraga cyane kandi ndakangurira abanyarwanda by’umwihariko abanyamideli bagenzi banjye kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga nkoresha (instagram: Mr Bombe Rwanda ; facebook: Mr Bombe Maridadi Murengezi) ndetse bakantera ingabo mu bitugu kuko hari byinshi mbahishiye cyane cyane fitness modeling nifuza gutangiza hano mu Rwanda vuba aha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Argentine igiye gufata icyemezo gikakaye nyuma yo gusebera mu gikombe cy’isi 2018

Umusore washinjwaga gukora ku mabere y’umunyamakurukazi mu gikombe cy’isi, yababariwe