in

Umunyarwandakazi yagaragarije umuraperi Gravity Omutujju urukundo rudasanzwe

Umunyarwandakazi uzwi ku mazina ya Esther RUBERA, akaba ari numwe mu banyarwandakazi bamaze kumenyekana cyane muri muzika hano mu Rwanda kuva aho yinjiriye mu bikorwa bya management aho kugeza ubu anafite label ayobora ariyo ya ONE MORE MUSIC yatangaje abantu bitewe n’ukuntu akunda umuhanzi w’umuraperi Gravity Omutujju, umwe mu bahanzi b’abaraperi bakomeye cyane mu gihugu cya Uganda.

Gravity omutujju

Nkuko Esther abyivugira mu magambo ye bwite avuga ko akunda cyane uyu muraperi kubera uburyo aririmba ndetse nuko abana neza n’abantu. Esther kandi yagaragaye yifotorayije n’uyu muraperi.

Esther ari kumwe na Gravity omutujju

Esther yakomeje atangaza kandi ko ari umufana ukomeye wuyu muraperi ndetse anavuga ko bitewe n’ukuntu amufana bikomeye, ashobora no kuva mu mujyi wa Kigali (aho atuye) akajya mu gitaramo cye aho cyabera hose kugirango akomeze kumugaragariza urukundo.

Gravity Omutujju

Uyu muraperi Gravity Omutujju aherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa NDOWOZAYO yakoranye na Chosen Blood, iyi ikaba ikomeje kubica bigacika hariya mu gihugu cya Uganda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ONE MORE MUSIC, igisubizo cy’indoto z’abahanzi nyarwanda mu guteza umuziki nyarwanda imbere

Imvo n’imvano y’umuziki wa Dandy, umusore w’imyaka 23 ukomeje gushimisha benshi kubera impano yakuranye