in ,

Umuraperi Jammy the master yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Umutingito’ akomeza gushimangira ko azageza hip hop nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga

Umuraperi Jammy the master wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Kora’ yafatanyije na Ama-G the black ndetse n’iyitwa ‘Akabando k’iminsi’ yafatanyije na Fireman, kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yitwa ‘Umutingito’ ikaba ndetse yanasohokanye n’amashusho yayo.

Umuraperi Jammy the master

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Jammy the master yatangiye atubwira kuri gahunda ye ya muzika Mu magambo ye bwite, Umuraperi Jammy the master yagize ati: “Ubu gahunda njyewe mfite nka Jammy the master ni ugukora umuziki w’umwimerere ndetse no guhatana n’abahanzi b’abaraperi batari abo mu Rwanda gusa ahubwo n’abo ku ruhando mpuzamahanga”. Abajijwe ibijyanye n’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Umutingito’ ubu yamaze kugera hanze aho yanasohokanye n’amashusho yayo, Jammy the master yagize ati: “Nibyo koko iyi ndirimbo yanjye ‘umutingito’ yamaze kugera hanze ndetse yanasohokanye n’amashusho yayo. Iyi ni indirimbo mpamya ko izafasha buri muntu uzayireba kwishima ndetse no kuryoshya ari kumwe n’inshuti ze kuko ni indirimbo mpamya neza ko buri wese uzayireba azaryoherwa”.

Umuraperi Jammy the master
Umuraperi Jammy the master
Umuraperi Jammy the master
Umuraperi Jammy the master
Umuraperi Jammy the master

Mu gusoza, Umuraperi Jammy the master yagize icyo asaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange maze mu magambo ye bwite agira ati: “Ndashimira cyane abafana banjye ukuntu bakiriye iyi ndirimbo yanjye ‘Umutingito’ kandi ndabizeza ko ngiye gukomeza gukora cyane kugirango intego yanjye yo kugeza hip hop nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga nzayigereho”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo utwite umwana wa kabiri yabyinnye abantu bifata ku munwa

Mpaka by Rass king ft. Ostrich Rumasha & Pacson