in ,

Umuririmbyi wa Chorale De Kigali yakoreye ikipe ya Rayon Sports indirimbo y’akataraboneka – YUMVE

Umuririmbyi Nizeyimana Nyituriki Denys, usanzwe umenyerewe cyane muri Chorale De Kigali aho aririmba nk’umu soliste, yafatanyije n’abaririmbyi ba Chorale ya Saint Paul iririmbira kuri Paruwasi Gatolika ya Kicukiro gukorera ikipe ya Rayon Sports indirimbo idasanzwe. Iyi ndirimbo yanditswe na Nizeyimana Nyituriki Denys, ikorwa na Producer Hervis (Hervebeats) ukorera muri Capitol Records. Nizeyimana Nyituriki Denys yaje kuyiririmba afatanyije n’abaririmbyi ba Chorale Saint Paul. Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo ataka iyi kipe ya Rayon Sports, iyi kipe ikaba iri mu ziza kw’isonga mu gukundwa n’Abanyarwanda benshi yaba abatuye hano mu Rwanda ndetse n’abaherereye hirya no hino mu mpande zitandukanye z’isi.

Umuririmbyi Nizeyimana Nyituriki Denys asanzwe anaririmbira Chorale De Kigali.
Producer Hervis (Hervebeats) niwe wakoze iyi ndirimbo ikomeje gushimisha abafana ba Rayon Sports benshi

YEGOB twegereye Nizeyimana Nyituriki Denys usanzwe ari umuririmbyi akaba n’umwarimu wa muzika ndetse ubu akaba yaranatangiye kwiga ibijyanye no gushushanya (art) maze atuvira imuzi n’imuzingo aho igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo ndetse no kuyifatanya n’abaririmbyi ba Chorale Saint Paul cyavuye. Mu kiganiro kirambuye umuririmbyi Nizeyimana Nyituriki Denys yagiranye n’umunyamakuru wacu, mu kanyamuneza kamutembaga mu maso yatangiye atubwira ko iyi ndirimbo yayihimbye ahanini kugirango ashyigikire ikipe ya Rayon Sports dore ko ari n’umufana ukomeye w’iyi kipe. Mu magambo ye bwite, Denys yagize ati: “Iyi ndirimbo nayihimbye kugirango nshyigikire ikipe ya Rayon Sports kuko ari nayo kipe mfana ndetse nkaba nanayikunda”.

Umuririmbyi Nizeyimana Nyituriki Denys kuri ubu ni umwarimu wa muzika ndetse yatangiye no kwiga ibijyanye no gushushanya (art).

Denys yakomeje agira ati: “Iyi ndirimbo nayikoranye umwihariko ukomeye kuko nayanditse mu manota (nkoresheje portée musicale) ibi bikaba bizorohereza buri wese uzifuza kuyicuranga ndetse no kuyiririmba, ibi nkaba mpamya ntashidikanya ko bizatuma indirimbo yanjye ikoreshwa n’abantu benshi hirya no hino ku isi”.

Abajijwe impamvu yahisemo kuyiririmbana n’abaririmbyi ba Chorale ya Saint Paul iririmbira kuri Paruwasi Gatolika ya Kicukiro, Nizeyimana Nyituriki Denys mu magambo ye bwite yagize ati:“Impamvu nahisemo kuyiririmbana n’aba baririmbyi ba Chorale Saint Paul si uko aribo bazi kuririmba kurusha abandi ahubwo ni uko aribo bari abaririmbyi banjye muri iki gihe ndetse aba baririmbyi ba Chorale Saint Paul bahoraga bandemamo akanyabugabo ndetse bakantera imbaraga zo gukomeza kwandika iyi ndirimbo, banambwiye ko bazamfasha kuyiririmba na mbere yuko mbibasaba, ni muri urwo rwego twahise dufatanya kuririmba iyi ndirimbo”.

Abaririmbyi ba Chorale Saint Paul bafatanyije na Nizeyimana Nyituriki Denys kuririmba iyi ndirimbo yahimbiwe ikipe ya Rayon Sports:

Serge uririmba ijwi rya basse
Assumpta (Dudu) uririmba ijwi rya soprano
Sylvie uririmba ijwi rya soprano
Fabien uririmba ijwi rya basse
Honorine uririmba ijwi rya alto
Norbert uririmba ijwi rya tenor
Jeanne uririmba ijwi rya soprano
Philmine uririmba ijwi rya soprano
Delphine (Dederi) uririmba ijwi rya alto

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo Rayon Sports (Gikundiro) anthem yaririmbywe na Nizeyimana Nyituriki Denys afatanyije n’abaririmbyi ba Chorale Saint Paul iririmbira muri Paruwasi Gatolika ya Kicukiro.

Denys ft. Chorale Saint Paul singers – RAYON SPORTS (Gikundiro) ANTHEM (Prod. by Hervebeats)

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Denys ft. Chorale Saint Paul singers – RAYON SPORTS (Gikundiro) ANTHEM (Prod. by Hervebeats)

Umunyamideli w’umunyarwanda ukurikiranwa na 2Face idibia (2baba) yatangaje umwihariko we mu mwuga akora