Umurundikazi wavugwagaho kuba mu rukundo na Katauti yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwe.

Ibigezweho Mu Rwanda

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo  y’uko Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana.

Hari hashize iminsi havugwa urukundo hagati ya Jesca na Katauti.

Iyi nkuru y’urupfu rwa Katauti yababaje benshi, ndetse by’umwihariko Umurundikazi witwa Jesca Asma wari umaze iminsi mike avugwaho gukundana na nyakwigendera bitewe n’amafoto bari bamaze iminsi bagaragaramo,bari mu bihe byiza. Asma abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yahise ashyiraho ifoto y’umukara igaragaza akababaro yatewe n’urupfu rwa Katauti,maze yandikaho amagambo amwifuriza iruhuko ridashira.Jesca yagize ati:”Uruhukire mu mahoro Ndikumana”.

Benshi mu bakurikira Asma kuri instagram bakomeje kugenda bamugaragariza ko bifatanyije na we mu kababaro ari nako bagenda bamwihanganisha binyuze mu butumwa bandika muri comments kuri instagram.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *