in ,

Umusore Anita Pendo yakomeje gupfuka mu maso arashyize aramenyekana

Anitha Pendo yatangaje umusore wigaruriye umutima we, hatahurwa amafoto yabo bombi bari mu rukundo

Nta minsi myinshi ishize YEGOB.RW ibagejejeho ko Anita Pendo afite umukunzi,nyuma gusa y’amezi 5 bamenyenye ibyabo byarenze gusohokana kuko twanababwiye ko batangiye gutegura kuzarushinga gusa icyari gikomeje gutera amatsiko abakunzi b’iyi couple ni uko uyu mukobwa yabahishaga isura y’uwo akunda cyane gusa kuri iyi ncuro yirekuye maze amushyira ahabona .

amalala

Anita ubwe yafashe iyambere ashyira hanze ifoto y’umukunzi we ariko noneho atayipfutse mu maso

Ntawundi rero wigaruriye umutima wa Anita ni  Nizeyimana Alphonse Ndanda umuzamu wafatiye amakipe nka Esperance, Rayon Sports, Mukura ndetse n’andi gusa kuri ubu akaba amaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune amazemo igihe.

ndanda

Basohokanye incuro nyinshi mu ibanga rikomeye nk’uko YEGOB.RW yakomeje kubibatangari,Kuri ubu Anita yemereye itangazamakuru ko yimariyemo Ndanda ariko ngo adafite byinshi yavuga ku rukundo rwabo  gusa twe amakuru ya bamwe mu nshuti za hafi ze yemeza ko afite umugambi wo kurushinga n’uyu musore  ndetse ngo ntabwo bizarenza umwaka utaha.

anitha pendo

 

Amahirwe mashya kuri Ndanda na Pendo.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere abakinnyi bafite inzu zihenze kurusha abandi (Ukomoka muri Africa niwe wa mbere )

SPECIAL DAYS By ABAYO Barnabé