in ,

Umusore wakundanye na Queen cha imyaka isaga 6 ubu agiye kubana n’undi mukobwa

Kuwa 10 Ugushyingo 2015 nibwo Mugemana Yvonne wiyeguriye muzika nka Queen Cha yeruye ko yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu bakundana, kuri ubu uyu musore wamenyekanye nka Dj Cox agiye kurushinga n’undi mukobwa muri uyu mwaka.

Umusore wakundanye na Queen Cha imyaka...

Queen Cha wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umwe rukumbi’, ‘Windekura’ n’izindi akimara gutandukana n’uyu musore yabwiye itangazamakuru ko ari umwanzuro bemenyeranyijeho bombi ndetse ko buri wese yahisemo guca inzira ze.


Aba bombi bakundanye biga mu ishuri rimwe mu ishami ry’ubuhinzi, agashami k’ibinyabuzima no kubibungabunga ‘Zoology and conservation’.

Ibyabo byagiye hanze mu Ugushyingo 2015 nyamara hari amakuru avuga ko amezi atatu mbere y’uko bijya mu itangazamakuru ngo buri wese yari yaramaze kwakira ko atakiri mu rukundo ukundi.

Kuri ubu, Gashagaza Emmanuel [DJ Cox] yahamije ko agiye gushyingiranwa na Umutoni Huguette bamaranye igihe kigera ku myaka ibiri bari mu rukundo. UMURYANGO wabonye ‘Save Date’ y’aba bombi igaragaza uko bateguye uyu mushinga w’ubukwe 


Dj Cox wari mu rukundo na Queen Cha agiye kurushingana na Umutoni
Queen Cha byamenyekanye ko akundana na Emmy tariki ya 4 Kamena 2013, ariko biza kumenyekana cyane ubwo uyu musore yamutunguraga (surprise) ku munsi mukuru we w’amavuko.

https://www.youtube.com/watch?v=vuEpzDdWk4I&feature=youtu.be

Queen Cha na Emmy batangiye gukundana biga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye (UR).

Mu kwezi k’ Ukuboza 2017 nibwo Dj Cox na Umutoni Huguette bazahamya isezerano ryabo.Tariki 3 Ukuboza 2017 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, naho tariki 17 Ukuboza 2017 basezerane imbere y’Imana n’abantu.


Dj Cox usanzwe umenyerewe mu kuvanga imiziki, ni umwe mu bafashaga Queen Cha bya hafi mu muziki

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO ya Lionel Messi ari kurya hagati mu mukino ibintu byaje kumenyekana neza yari yahishe mu masogisi bishobora kumushyira mu kaga gakomeye cyane

EXCLUSIVE: Umunyamakurukazi w’umunyarwanda ukunzwe na benshi  yishyize hanze yakuyemo imyenda (+video)