in ,

Umutoza Arsene Wenger yongeye guseka nyuma yo guhabwa rugari mu kugura umukinnyi uzahindura ikipe ya Arsenal

Nyuma yuko ikipe ya Arsenal ikomeje kwiruka inyuma y’abakinnyi bakomeye kugirango ishakishe uko yasimbuza abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba aribo Alexis Sanchez na Mesut Ozil biteganyijwe ko batazongera amasezerano, kurubu umukinnyi iyi kipe yari irambirijeho mu mpeshyi kugura ariko bikarangira ataje, yaje guhabwa uruhushya rwo gushaka indi kipe yifuza gukinira muyamushatse yose. Thomas Lemar  (Reuters pictures)

Umufaransa w’imyaka 21 Thomas Lemar nkuko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru Sky sport akaba yamaze guhabwa uruhushya rwo gusohoka muri As Monaco (bon de sortie). Nkuko Vice president w’iyi kipe Vadim Vasilyev yabitangarije kuri Micro za Sky Sport yagize ati:”Cela sera certainement une possibilité à étudier, même si dans le football tout peut changer. Nous avions des joueurs qui étaient censés partir cet été mais ils sont restés. Je pense que ce serait juste de dire que Thomas aura une bonne chance de partir l’année prochaine. Cet été, Liverpool était vraiment intéressé mais Arsenal a failli rafler la mise c’est vrai. Un accord était proche mais il ne restait pas assez de temps pour finaliser l’affaire.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musaza yagize ati:” Ibyo ni ibintu bishobora kwigwaho kandi bigafatirwa icyemezo gikwiye, gusa ntitwakwirengagiza ko mu mupira w’amaguru byose bishoboka. Twari dufite abakinnyi twumvaga ko bazagenda mu isoko rishize ariko birangira batagiye. Ndakeka ko mvuze ko Thomas Lemar azava mu ikipe yacu umwaka utaha ntacyo naba mbeshye. Iyi mepeshyi ishize ikipe ya liverpool yashakaga bikomeye uyu mukinnyi ariko Arsenal niyo yendaga kumutwara uretse ko igihe cy’ibiganiro cyatubanye gito. Amasezerano yendaga kuba ariko igihe nticyatubaniye.”

Ibi bikaba bivutse ko ikipe ya Arsenal na Liverpool zigiye kongera kurwanira uyu mukinnyi ku kibi no ku cyiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyemezo ikipe ya Real Madrid ifatiye umukinnyi wayo ukomeye, gitunguye kandi kinababaza benshi

Umusore yifashe ku karubanda atereta Butera Knowless ndetse yatangiye no kubaza iby’inkwano