in ,

Umutoza wa Arsenal mushya ahuye n’akaga gakomeye

Nyuma y’igihe kitanageze ku kwezi, Unai Emery asinye nk’umutoza wa Arsenal, yahuye n’ikibazo kingutu kimusaba kuzitwara neza bikomeye.

Uyu munsi mu bwongereza bashyize ahagaragara calindali y’umwaka w’imikino 2018/2019, gusa umuntu avuzeko umutoza wa Arsenal ariwe Unai yahuye n’akaga ntiyaba abeshye kuko nkuko byashyizwe ahagaragara Arsenal izatangira season itaha yakira ikipe ya Manchester City ku kibuga Emirates Stadium.

Iki kikaba ari ikibazo kuri Unai Emery kuko mu saison ishize, Man City yari yakubise Arsenal iyihanangirije mu mikino 3 yose bahuye (3-1, 3-0, 3-0), byumvikana ko abafana ba Arsenal aho bari hose biteguye guta bareba niba Unai hari icyo azabagezaho.

Ikindi kandi nyuma yo guhura na City, Arsenal ikaba izahita ihura na Chelsea mu cyumweru kizakurikiraho. Chelsea nayo ikaba ari ikipe imaze kugaragara ko igora Arsenal bikomeye. Byumvikana ko Unai Emery arangaye gato ashobor agutangira championat atakaza amanota 6, ibintu bitashimisha nabusa abafana b’ikipe ya Arsenal.

The opening weekend in full

Arsenal v Manchester City
Bournemouth v Cardiff City
Fulham v Crystal Palace
Huddersfield Town v Chelsea
Liverpool v West Ham United
Manchester United v Leicester City
Newcastle United v Tottenham Hotspur
Southampton v Burnley
Watford v Brighton
Wolverhampton Wanderers v Everton

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abakinnyi bakiri bato bitezweho ibitangaza mu gikombe cy’isi 2018

Sergio Ramos arashinjwa kurwana n’umuyobozi ukomeye wo muri Espagne