in ,

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp aricuza ibintu yaraye akoreye ku kibuga cya Arsenal (impamvu)

LONDON, ENGLAND - AUGUST 14: Sadio Mane of Liverpool and team mates celebrate his goal with Jurgen Klopp, Manager of Liverpool during the Premier League match between Arsenal and Liverpool at Emirates Stadium on August 14, 2016 in London, England. (Photo by Mike Hewitt/Getty Images)

Ku munsi w’ejo ikipe ya Liverpool itozwa n’umugabo Jurgen Klopp yaraye ikubitiye Arsenal ku kibuga cyayo, gusa Klopp we ngo yavuye muri uwo mukino yicuza ibyo yahakoreye.

Liverpool's Sadio Mane celebrates scoring their fourth goal with manager Juergen Klopp

Nkuko yabitangaje muri Interview yatanze nyuma y’umukino, Klopp avugako ibyishimo yagaragaje nyuma y’igitego cya kane k’ikipe ya Liverpool byari bigiye kubakorera ishyano ngo kuko aribyo byatumye ikipe ya Arsenal itangira kubishyura.

“Nagize uruhare rukomeye mu kwishima kudasanzwe kw’abakinnyi banjye mu gihe hari hakibura igice cy’isaha ngo umukino urangire, ubundi nta wukwiye kwishima bene kariya kageni mu gihe hakibura iminota 35 yose ngo umukino urangire. Kwishima kuriya byatumye abakinnyi barekera gushyiramo ingufu. Nyamara ariko umukino wo wari utararangira! Nubwo bwose Arsenal yatsinzwe twatumye ibona amahirwe yo kuba yakwishyura. Ubundi ntago tugomba kwishimira insinzi umukino utararangira.” Ayo ni amagambo ya Jurgen Klopp yabwiye abanyamakuru nyuma y’uko umukino urangiye.

 Sadio Mane of Liverpool and team mates celebrate his goal with Jurgen Klopp

Klopp akaba yasezeranye ko atazigera yongera kwishima bene kariya kageni umukino utararangira

Ku ruhande rwe Arsene Wenger we yatangajeko ikipe ye ikeneye kugura abakinnyi bashya gusa ibyo akaba ntawe utari ubizi ahubwo icyo abafana bamusaba ari uko abishyira mubikorwa bikava mu magambo.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubutumwa Cristiano Ronaldo yageneye abacumbika muri Hotel ye buratangaje

Nyuma yo gukubitwa na Liverpool Petr Cech umuzamu wa Arsenal yahuye n’akaga gakomeye!