in ,

Umva agahinda mu mutima wa Safi kubw’umugore we wongeye kwitwa inkende

Niyibikora Safi uherutse kwiyomora kuri Urban Boyz agatangira urugendo rwe bwite yavuze uburyo aryohewe no kubana na Niyonizera Judith, ni ibintu byatumye bamwe bamwibutsa ko ‘yahisemo nabi’.

Safi na Niyonizera bagiye kuzuza amezi atatu basezeranye imbere y’amategeko ndetse bahise babana batiriwe bajya imbere ya pasiteri mu Itorero ry’Abadiventisiti uyu muhanzi yakuriyemo.

Ubukwe bwabaye ku itariki ya 1 Ukwakira 2017 , hashize ibyumweru bibiri Niyonizera Judithe yasubiye muri Canada. Icyo gihe byavuzwe ko yajyanywe no gukemura ibibazo yagiranye n’umugabo witwa Rick Hilton wamushyize mu majwi ko ‘yamubeshye urukundo yarangiza akamurya utwe twose’.

Kuva Niyonizera Judithe yasubira muri Canada Safi ntiyakunze kumuvugaho, gusa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017 yashyize ifoto ya bombi bicaye ku nyanja muri Tanzania anavuga ko ‘bimuryoheye kuba bari kumwe’.

Yanditse agira ati “Kuba turi kumwe turishimye kandi turuzuye. Ni Madiba ni ukuri…” Kuri iyi foto Judithe yambaye imyenda yo kogana ifite ibara ry’umuhemba[purple], bamwe bagaragaje ko bishimiye urugo rwabo gusa abandi bagaragaje ko ‘batajyanye na gato ndetse ko Safi yakurikiye ifaranga nta rukundo agira’.

Mu bitekerezo birenga ijana byashyizwe ku ifoto ya Safi na Niyonizera Judithe hari abibasiye uyu mugore bamwita ‘inkende, macibiri’ n’andi magambo amutesha ikuzo.

Uwitwa Manzi Gasana Pamela we yahise agarura ibitutsi byigeze koherezwa kuri WhatsApp n’uwahoze akundana na Safi avuga ko Niyonizera Judithe ari ‘inkende’.

Mu banditse amagambo y’ibitutsi kandi hari abavugaga ko Safi yarongoye umugore mubi gusa ngo “nta kundi kubera amafaranga azihangana arye neza aryame nabi”.

Amakuru atugeraho arahamya ko Safi atishimiye iyi myitwarire ya bamwe mu biyita abakunzi be ndetse ngo yafashe icyemezo cyo kugabanya amafoto ashyira hanze ari kumwe n’umugore we kuko ngo buri gihe uko abikoze hari abamubwira ko yahisemo nabi nyamara yarazanye umugore akunze kurusha abandi bamwirukaga inyuma

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiki ikintu cyasebeje Princess priscillah yumva ko asebye byimazeyo

Sacha Kat yongeye kugaragaraho ibikorwa by’ubutinganyi mu isabukuru y’inshuti ye (video)