in ,

Umva amagambo akomeye Jose Mourinho yavuze nyuma yo gutsindwa na Manchester City

Ku munsi w’ejo muri Championat y’ubwongereza habaye umwe mu mikino ikomeye ndetse ikunzwe muri iki gihe aho ikipe Ya Manchester United itozwa na Jose Mourinho yari yakiriye mukeba wayo Manchester City itozwa na Pep Guardiola.

Uyu mukino mbere yuko utangira Man City ikaba yari iyoboye urutonde rwa Championat n’amanota 43 ikurikiwe na Man United yarushaga amanota umunani yose, byumvikana ko rero Man U yasabwaga insinzi byanze bikunze kugirango irusheho kwegera Man City gusa ariko siko byaje kugenda kuko ku bw’ibitego bya David Silva na Nicolas Otamendi, Man City yabashije kwegukana amanota 3 iyakura Old Trafford bityo ihita irushaho kwnaikira Man U iyirusha amanota 11.

Nyuma y’uyu mukino ubwo Mourinho yaganiraga n’abanyamakuru akaba yaravuze amagambo akomeye aho yagize ati :”Igikombe turasa nabagitakaje.” byumvikanako nyuma y’imikino 16 gusa ya Championat Mourinho yaba yamaze gushyira intwaro hasi kuko uretse ibitangaza igikombe cyizegukanwa na City.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

M-Izzo akomeje guhigura imihigo yari yahize nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye “BANZA URYE”

UBUMUNTU: Umunyamideli Kate Bashabe yasohokanye n’abana bo mu muhanda (+video)