Umva amagambo akomeye Neymar yavuze kuri Philippe Coutinho nyuma yo kumusimbura muri FC Barcelona.

Ibigezweho imikino

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye inkuru nziza ku ikipe ya FC Barcelona n’abafana bayo, nyuma y’aho iyi kipe itangarije ko yamaze kugura umukinnyi w’ikipe ya Liverpool, Philippe Coutinho  aho yamutanzeho akayabo ka Miliyoni 142 z’amapawundi.

Neymar Jr na Philippe Coutinho basanzwe ari inshuti magara.

Ni nyuma y’igihe kitari gito, Barca yifuza bikomeye Coutinho ndetse bikavugwa ko ari we wagombaga gusimbura Neymar Jr werekeje muri PSG mu mpeshyi ishize.

Gusa Neymar akimenya ko Barca yaguze Coutinho yahise  ashyira ifoto ye kuri Snap chat aseka, maze abwira Coutinho amagambo yo kumuha ikaze muri Barcelona ndetse anamwifuriza ishya n’ihirwe muri byose.

Ngubu ubutumwa bwa Neymar kuri Snap Chat.

Neymar yagize ati:”Very happy for you brother Philippe Coutinho I wish you all the success of the world.“I’m sure you’ll be very happy and tell me this hair is fashionable.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Ndakwishimiye cyane muvandimwe wanjye Philippe Coutinho, nkwifurije kuzagira insinzi muri byose ku Isi.Ndizera ko uri bwishimire kumbwira niba iyi nyogosho yanjye igezweho.”

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *