in ,

Umva amagambo Platini yatangaje nyuma y’uko atandukanye n’umukobwa bendaga ku rushinga, Ingabire Diane

Nkuko Twabibagijejeho ejobundi Platini na Diane bari bamaze igihe kitari gito bitegura kurushinga kuri ubu ntibagicana uwaka kuko nkuko twabagejeje ibimenyesto aba bombi bamaze gutanduka ndetse yewe Diane we ubu yibereye mu rukundo n’undi musore witwa Rutayisire Fiston.

platini6

Nyuma y’uko inkuru y’itandukana rya Platini na Diane isakaye mu binyamakuru bitandukanye, umunyamakuru wa Contact Fm yagereye Platini ngo abe yamubaza ku mpamvu zatumye atandukana na Diane gusa Platini nubwo yamusubije mu by’ukuri ni nkaho ntakintu yigeze amuhishurira.

Platini yabajijwe n’umunyamakuru wa Contact Fm uko yakiriye gutandukana n’umukunzi we avuga ntacyo ari buvuge mu gihe cyose ataraganira na Diane Ingabire bahoze bakundana.

platini1

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza abaza uyu musore impamvu adashaka kugira icyo avuga mu gihe bagikundana yifuza ko buri wese abimenya kuko yakundaga ku binyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Platini ati ” Eeeh mboooo….Urukundo ni ubuzima. Buri wese amenya ibye….Ibya njye n’uwo mwali [Diane Ingabire ] ninjye nawe gusa tugomba kubiganiraho.”

Yabajijwe niba gusiba amafoto kuri instagram barabanje kubiganiraho ku mpande zombi mbere y’uko bikorwa. Ati “Ahhh nkuko nagusubije nacyo ndiburenzeho kuko niwe twabivuganaho gusa…uwo mwali nanjye gusa.”

Yongeye kubazwa impamvu batandukanye kandi baritegura kurushinga. “Ni njye nawe twabivugana gusa..igisubizo nicyo kuri ibyo byo kubana no kutabana ninjye nawe twabivuganaho gusa..

Uko yabyakiriye gutandukana na Diane, Platini yagize ati “Reaction [Uko nabyakiriye] navuze y’uko ariwe wenyine nshobora kuba navugana nawe ..Niwe wenyine nasubiza icyo kibazo,,,ibyo nabyo niwe nifuza kubivugana nawe…nzabivugana n’uwo mwali [Diane].”

Yabajijwe n’umunyamakuru niba hari igihe kizagera akabwira abantu ukuri kuko bakomeje kwibaza impamvu bashwanye kandi imiryango yabo bombi yari ibizi ko bitegura kurushinga.

Yagize ati ” Mu gihe cyose nyiri muri muzika hari byinshi abantu bazagenda bamenya…, bibaye ngombwa ko hari ibijya hanze nabivuga…Hanyuma nsimbabujije.”

Platini yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza kubazwa icyo kibazo mu gihe bajya guhura bari babiri gusa ari nayo mpamvu itandukana rye nawe bagomba no kuriganiraho.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bold Fashion Tips For Girls

Ntawamusimbura by Meddy