in ,

Umva amagambo yuzuyemo kwiyoroshya Cristiano Ronaldo yavuze nyuma yo gutsinda Atletico Madrid yihanukiriye

Nubwo bwose Cristiano Ronaldo yaraye atsinze ibitego byose bya Real Madrid uko ari bitatu ubwo  bahuraga na Atletico Madrid mu mukino wa 1/2 cya Champions League, uyu musore yagaragaje kwiyoroshya bikomeye nyuma y’uwo mu kino.

Cristiano agiye kurekura ishoti ryatanze igitego cya kabiri

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Cristiano Ronaldo akaba yatangajeko akazi katararangira nabusa mu gihe abanyamibare bo bavugako ubu Real Madrid ifite amahirwe angana na 94% yo kugera ku mukino wanyuma wa Champions League.

Twateye intambwe ikomeye twerekeza ku mukino wa nyuma gusa akazi karacyari kose. Atletico ni ikipe nziza kandi ikomeye, kuba barabashije kugera hano nuko bakomeye. Tugomba kuzitwara neza ku mukino wo kwishyura. Ibitego bitatu ni intambwe ikomeye gusa ntago birarangira nabusa.

Cristiano atsinda igitego cya mbere
Cristiano atsinda igitego cya kabiri
Cristiano atsinda igitego cya gatatu

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibihembo bitagira ingano abakinnyi ba Real Madrid bategewe nibaramuka batwaye ibikombe bari gutahanira

Irangira ry’isi ryonyine niryo rizavanaho uduhigo Cristiano Ronaldo yaraye akoreye i Madrid(Isomere)