in ,

Umva ibigwi by’abahanzi nyarwanda bagize itsinda rya KIGALI’Z ILLEST MUSIC ryaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera amashusho y’indirimbo zabo

Abahanzi batanu bagize itsinda rya KIGALI’Z ILLEST MUSIC ubu baherereye ku mugabane w’I Burayi mu gihugu cy’ubufaransa ari naho bakorera ibikorwa byabo bya muzika bakomeje kugarukwaho hirya no hino kubera ubuhanga ndetse n’ubunararibonye bakomeje gukorana amashusho y’indirimbo zabo.

Abasore batanu bagize itsinda rya KIGALI’Z ILLEST MUSIC

Umwe muri aba basore yatangarije YEGOB ko nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo yabo bise “intwari“, Kigali’z illest bashyize hanze indirimbo yaboo nshya bise “SING ALONG” aho amashusho yabo yavugishije benshi ku myambarire y’abakobwa barimo akaba yongeyeho  ko iyi ndirimbo SING ALONG ari indirimbo bateguriye summer ku bantu bayumva nko mu birori cyangwa nko kuri plage.

Abahanzi bagize itsinda rya KIGALI’Z ILLEST MUSIC

Amashusho y’indirimbo aba bahanzi bagize KIGALI’Z ILLEST MUSIC bakomeje gushyira hanze akomeje kugenda ashimisha benshi ndetse bamwe ntibatinya no kuvuga ko aba bahanzi nabo bari mu bakomeje gufasha umuziki nyarwanda kumenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo nshya ya KIGALI’Z ILLEST MUSIC yitwa SING ALONG

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

SING ALONG by KIGALI ‘Z ILLEST MUSIC (Official HD Video 2017)

Isomere amagambo yuzuye amarangamutima Meddy yatangaje akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yakoze ku mitima ya benshi