in

Umva uko umugabo benshi bemeza ko ari Yesu yahindishije abatuye kenya

Umugabo wo muri Australia yaciye igikuba muri Kenya nyuma y’igihe abantu benshi bamuhururira bagashaka kwifotozanya nawe bibwira ko yaba ari we Yesu Kristu ufatwa nk’umucunguzi ku bakiristu bose, gusa ubu yamaze gusobanura byeruye ko atari we Yesu nk’uko babyibwira.

Ubwanwa bwa Daniel Christos n’imyitwarire ye muri rusange, byatumye benshi mu baturage bo muri Kenya babona ko yaba ari we Yesu Kirisitu kuko afite ishusho isa neza nk’iyakoreshejwe mu mafilime atandukanye ya Yesu. Bamwe mu baturage ba Kenya, bamaze igihe bamuhururira, bavuga ko bishimiye kuba Mesiya wabo yagarutse.

JPEG - 65.8 kb

Kuri uyu wa Mbere ariko, Daniel Christos yanditse ku rubuga rwa facebook amagambo ashimangira ko abantu bamwibeshyeho nyamara atari we Yesu uzwi nka Mesiya, umucunguzi w’abemera umusaraba bose. Yagize ati: “Rwose sindi Yesu kandi sinigeze ngerageza no gushaka kwiyita we. Agace kose ngezemo mu mujyi wa Nairobi, nsanga hari umuntu urimo gushaka kumfotora, abashaka ko twifotozanya n’abafata videwo, nkumva bamwe bahamagara ngo Yesu”

Mu kiganiro yagiranye na NTV, Daniel Christos yavuze ko yatunguwe cyane n’uko abantu bamufashe ubwo yageraga mu mujyi wa Nairobi, kandi we ntaho ahuriye n’umwana w’Imana wabyawe na Bikiramariya ku bw’umwuka wera cyangwa roho mutagatifu bitewe n’imvugo zitandukanye mu madini ya gikirisitu.

JPEG - 175.1 kb
JPEG - 168.1 kb

Uyu mugabo yavugishije benshi mu gihugu cya Kenya

JPEG - 87.5 kb
JPEG - 63.2 kb
JPEG - 125.5 kb

Benshi bifotozanya na Daniel Christos bibwira ko ari Mesiya wagarutse ku isi

Uyu mugabo Daniel Christos, ubusanzwe asa na Brian Deacon wamamaye cyane muri filime ya Yesu. Igitangaje, iyi shusho ya Brian Deacon yamamaye hirya no hino ku isi cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika, usanga abantu bayimanika mu mazu yabo, abandi bayikoresha mu mitako itandukanye, bayitunga mu matelefone yabo mbese bayubaha cyane nk’ishusho y’umucunguzi wabo, nyamara uyu Brian Deacon we uretse kuba yarakinnye filime ya Yesu akabikora nk’akazi, mu buzima busanzwe si umukirisitu ndetse ntanemera Yesu nk’uko yagiye abyitangariza mu biganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Brian Deacon wavutse tariki 13 Gashyantare 1949, ni umukinnyi wavukiye muri Oxford mu Bwongereza, akaba yarakinnye filime ya Yesu mu 1979, amashusho y’iyi filime akaba yarakoreshejwe cyane hirya no hino ku isi ndetse henshi bazi ko ari we Yesu uzwi nka Mesiya.

Icyakoze ni umukinnyi w’umuhanga, kuko kugirango ahabwe gukina uyu mwanya yabanje guhatana n’abandi babishakaga bagera kuri 263, bagasanga ari we ubishoboye wabasha gukina neza iyi filime yifashishijwe cyane mu ivugabutumwa rya gikirisitu.

JPEG - 47.6 kb

Brian Deacon benshi bamwita Yesu nyamara ahubwo ntanamwemera n’ubwo yakinnye filime ye

Mu buzima busanzwe, Brian Deacon si umukirisitu ndetse ntanemera Yesu. Ni umugabo wubatse, mu buzima bwe yashatse abagore babiri. Uwa mbere ni Rula Lenska bashakanye mu 1977 bagatandukana mu 1987 nyuma yo kubyarana umwana w’umukobwa witwa Lara Deacon, hanyuma umugore we wa kabiri yitwa Natalie Bloch bashakanye mu 1998 n’ubu bakaba bakiri kumwe.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amayeri umutoza wa Barcelona yatangaje ko azifashisha kugirango atsinde ikipe ya Real Madrid

Dore umukobwa wasajije abafana b’umupira w’amaguru ashyira hanze amafoto y’imiterere ye yitegura Clasico (amafoto)