in ,

Umva umugisha umuhanzi Pilato avuga ko akesha imfura ye !

Umuhanzi Pilato abenshi muzi mu ndirimbo zisetsa zirimo Ubugari,Umupfumu,.. n’izindi yibarutse umwana w’imfura ku taliki ya mbere y’ukwezi kwa mutarama uyu mwaka(2017),gusa ngo icyo ahamya n’uko uyu mwana yamuzaniye imigisha cyane ko yabaye ipfundo ryo guhura kwe na Bruce Melody banafitanye umushinga w’indirimbo.

f830fc52-5901-4046-b5d5-01700a5e63ff
Melody ateruye Umwana wa Pilato

Kuri Pilato ngo n’ukuva mu bwiza ujya mu bundi kuba Bruce Melody yaraje kureba umwana we cyane ko ngo iyi yabaye intandaro yo gutegura umushinga w’indirimbo na Melody ufite abakunzi batari bacye.Pilato ati” Byari ibyishimo kubona Melody na Junior Multisystem baza kundebera umwana,ubu nizeye ko ninkorana  na Melody indirimbo bizanezeza abakunzi banjye kandi bikamfasha gukomeza kugera ku nzozi zanjye……..icyo navuga nuko imfura yanjye yanzaniye umugisha  ukomeye”

Pilato yakomeje abwira YEGOB ko intego ye ari ukuzajya muri Guma Guma byanze bikunze kandi ngo nubwo uyu mwaka bitamukundiye,umwana we yamuzaniye imigisha mu rugo ku buryo yizeye ko undi mwaka azajyamo cyane ko ahamya ko Senderi wagiyemo ubugira  ntanagito amurusha yaba mu nganzo cyangwa mu buhanga mu guhanga,Ngayo nguko

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

On My Way by Sparklee Max ft Iyzo

Iyumvire amagambo Neymar yatangaje ubwo yahaga gasopo Chris Brown