in ,

Umwe mu bagore bagize itsinda rya Charly na Nina ari mu gahinda kubera urubuga nkoranyambaga

Umwe mu bagore bagize itsinda rya Charly na Nina bamaze kwigarurirra imitima y’abakunzi b’umuziki batari bake uzwi nka Nina,yinjiriwe n’umuntu atazi ku rubuga rwa Facebook maze amutwara account yakoreshaga iri mu mazina ye.

Uyu munsi tariki 19 Ukwakira nibwo mugenzi we Charly,abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaje akababaro ka mugenzi we batwaye account n’umuntu utazwi ndetse uwo muntu akaba akomeje no kwandikira abantu abateka umutwe.


Nina uri mukababaro nyuma yo kwibwa account n’umuntu utazwi

Charly yagize ati “Muraho nshuti ? Nashakaga kumenyesha abakunzi ba charly na Nina ko facebook ya Nina iri mumazina ya Muhoza fatuma nina bayihackinze, tukabasaba ko umuntu wese ubona messages ziturutse muri aya mazina ko atari Nina.

Mudufashe mukwize ubu butumwa kugirango uyu umuntu yegukomeza kwiba abantu.Murakoze”.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

EXCLUSIVE: Umunyamakurukazi w’umunyarwanda ukunzwe na benshi  yishyize hanze yakuyemo imyenda (+video)

Akumiro: umuhanzi AY witegura kubana n’umunyarwandakazi yaretse umuziki ajya kwibera mucoma (amafoto)