in ,

Umwe mu bana 45 bavutse ku bunani n’uwumuhanzi

Ku italiki ya 01/01/2016 havutse abana 45 mu Rwanda hose ,nubwo iyi nkuru ariyo yabaye kimomo abenshi ntibamenye ko muri abo bana harimo uw’umuhanzi Pilato uririmba injyana zisekeje.

whatsapp-image-2017-01-09-at-12-45-13-pm
Pilato

Pilato waririmbye indirimbo nka Nzagaruka,Umupfumu (yakoranye n’AmaG),Ubugari..n’izindi  yasabwe n’ibyishimo ubwo yakiraga akamalayika mu muryango we .

Pilato uvuga ko kwibaruka imfura byamuteye imbaraga mu buzima ndetse no mu muziki yongereyeho ko kuri we yizeye kuzajya muri Guma Guma muri uyu mwaka wa 2017 cyane ko ngo wamuzanye imigisha atigeze acyeka.

https://www.youtube.com/watch?v=2tkJL7M0jqU

Ati”Uyu mwaka wanzaniye amahirwe,nyuma yuko ntari nagize amahirwe yo kubana n’umwana wanjye wa mbere kuko Imana yari yamwisubije ubu ndashima Imana cyane kandi ndanezerewe…..ntakabuza ko uyu mwaka nzagafata kandi ntibizabatungure nimumbona muri Guma Guma kuko  n’injyana yanjye ya byendagusetsa ikunzwe n’ingeri zose”

whatsapp-image-2017-01-09-at-12-45-04-pm
Pilato

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’ikipe ya APR Fc, Sibomana Papy yapfukamye imbere y’umukunzi we amasuba ku mubera umugore (amafoto)

Isomere ibanga Mourinho yamennye kandi rizagira ingaruka kuri ba rutahizamu be