in

Umwihariko wa ONE MORE MUSIC label mu guteza umuziki nyarwanda imbere

ONE MORE MUSIC nkuko imaze kumenyerwa na benshi ni label nshya yatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yazanye udushya twinshi cyane cyane tujyanye no guteza imbere umuziki w’abahanzi bakizamuka. YEGOB twegereye bamwe mu bayobozi b’iyi label maze batuganiriza ku mwihariko wabo bavuga ko uzabafasha gufatikanya n’abandi banyamuziki bo mu Rwanda guteza umuziki nyarwanda imbere.

M1, umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri ONE MORE MUSIC label

Mu magambo ye bwite, umwe mu bayobozi ba ONE MORE MUSIC yabwiye YEGOB ati: “Iyi label yacu umwihariko ifite nuko izafasha abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda by’umwihariko abahanzi bakizamuka tuzabafasha mu bijyanye no gukora indirimbo zabo ndetse no mu bijyanye na management dore ko studio yacu ifite ibikoresho byose bikenewe kugirango indirimbo ikorwe neza, mu bijyanye na management naho manager wacu Esther ariteguye cyane bityo turakangurira abahanzi nyarwanda by’umwihariko abahanzi bakizamuka kutugana aho dukorera mu Gatsata kugirango tubafashe guteza umuziki wabo imbere”.

Esther, Manager wa ONE MORE MUSIC ari muri studio ya ONE MORE MUSIC

BIMWE MU BIKORESHO BYA MUZIKA BYIFASHISHWA MU GUTUNGANYA UMUZIKI MURI ONE MORE MUSIC LABEL:

Indi nkuru mwasoma: >>>> http://www.yegob.rw/one-more-music-igisubizo-cyindoto-zabahanzi-nyarwanda-mu-guteza-umuziki-nyarwanda-imbere/

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi wa Abdul Rwatubyaye yiyerekanye hagati y’amaguru (+video)

Buravan & Dad – GARAGAZA