in ,

Umwiryane muri Urban Boyz niyo intandaro y’amarira ashoka ku matama ya Humble Jizzo

Humble Jizzo wa Urban Boys yasobanuye byimbitse ibyaranze itsinda rya Urban Boys kuva mu myaka irenga icumi bamaranye; Humble yaranzwe n’amarira menshi mu gusobanura ikibazo kiri mu Urban Boys; amarira y’umugabo ngo atemba ajya mu nda ariko aya Humble yo yarakamye bitewe n’umwijyane uhora muri Urban Boys wavubutse kuri Nizzo na Safi Madiba uherutse kurushinga na Niyonizera Judithe baribamaranye igihe  gito mu rukundo.

Abantu bakwiye gusesengura neza ibibazo byaranze Urban Boys kuva batangira gukora muzika; kuki Urban Boys yumvikanagamo ibibazo nyuma bakongera gusubirana, ese byabaga byaturutse he? Byaturukaga kuri inde?

Ubusesenguzi bukorwa n’ abanyamakuru batandukanye by’ umwihariko abakora inkuru zifite aho zihuriye n’ imyidagaduro bugaragaza ko itsinda rya Urban Boys iri mu bihe bya nyuma nk’uko umuryango.com dukesha iyi nkuru ubishimangira.

Mu bimenyetso byagaragaje gutandukana kweruye kwa Urban Boys, ni ubukwe bwa Safi aho Nizzo yanze kwitabira ubukwe bwa mugenzi.Nizzo yakoresheje imbuga nkoranyambaga mu kwamagana ibyavugwaga ko yabanje gutereta umugore wa Safi, anasobanura ko atashoboraga kwitabira ubukwe bwa mugenzi we nk’umuvumbyi.


Humble yagaragaje ko gushaka abagore ntaho bihuriye n’isenyuka rya Urban Boys

Yumvikanye avuga ko atatumiwe ndetse ko ari uburenganzira bwe kuba yaranze kubwitabira.Ijwi rya Nizzo ryaramamaye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yaryo abantu bose baracecetse buri wese atifuza kugira icyo avuga.

Ubwo yateguraga umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu amaranye n’umukunzi we, Humble usigaye ubaho yihisha itangazamakuru cyane ko atari ishema kuvuga uburyo itsinda rye rikomeje gusenyuka.

Humble Jizzo mu yatangarije KT ko uko itangazamakuru ritamenyaga ko hari ubukwe bwa Safi ni nako n’abagenzi be batamenyaga ibiri kuba.Ni ukuvuga ngo ubukwe bwaracecetswe cyane ndetse Humble ubwe yamenya ko hari ubukwe bwa Safi ari uko yinjiye mu modoka ya Safi agasangamo impapuro z’ubutumire nabwo nkeya cyane.

Kutavugwa cyane mu itangazamakuru, Safi ashobora kuba yarangaga ko bivugwa cyane agatangira kubazwa ibibazo bitandukanye ariko nanone umuntu yakwibaza uwo yahishaga cyane ko bagenzi be bahujwe n’umuziki.

Humble yahamije ko mu myaka irenga 10 yamaranye na bagenzi be, muzika yabubatse ku buryo bwose bushoka ndetse byarenze gukorana babaha inshuti magara.

Yagize ati “Turarimbana, turaziranye, twubatse ubuzima twese….Umuziki waraduhuje nk’uko wumva abantu bavukana bagakurana so muzika twakoze niyo yatureze mu myaka icumi ishize.”

Yavuze ko kuba Safi yarafashe umwanzuro wo kudatumira Nizzo mu bukwe bwe , Nizzo nawe ntabashe kurenza ingohe ibyo bapfa ngo yitabire ubwo bukwe nawe akavuga ati ‘reka ngeyo’ agakomeza gushikama kuri iyo ngingo bigaragara ko buri wese yiyumva.

Safi n’umufasha we, Niyonizera Judithe

Yatanze urugero rwo kuba muzika yarabahuje n’inshuti zitandukanye kandi buri wese akaba afite uko yisanga kuri izo nshuti.Ngo mu itsinda usanga abantu rimwe na rimwe buri wese afite umuryango we ndetse n’inshuti ze kandi afite n’uko abitaho.

Ati “Nanjye ubwanjye byarantunguye kuko iyo ushaka ko ikintu cyawe kivugwa ukibwira Safi nkunze no kumwita Radio…..Aseka cyane…, kuko n’umuntu wiganirira cyane ariko ubukwe bwe yabugize ibanga ku buryo bukomeye.Namenye ko afite ubukwe ari uko ninjiye mu modoka akimara kubona ko nabibonye yahise ambwira ngo ‘man urabibonye kuri Surprise’…naramubwiye ngo ntabwo akiri Surprise”.

Avuga ko impapuro z’ubutumire zitari nyinshi, uwo mwanya ni naho bumvikaniye y’uko azamwambarira mu bukwe. Bagiye aho bafatira imyenda, Humble yabajije Safi niba abantu bose yarabatumiye amubwira ko hari n’abavandimwe be atabwiye.

Humble avuga ko nyuma yahamagaye Nizzo kuri Telefone akamubaza niba koko yaratumiwe undi amubwira ko nta invitation yakiriye amusabye kuza kuko adahejwe yamubwiye ko bitakunda kuko adashobora kuhagera ngo yari kuba ameze nk’umuvumbyi.

Yakomeje avuga ko we atameze nk’ abo ku buryo adashobora guhinduka, mu magambo yakoresheje yumvikanishije ko Safi na Nizzo bafite imitwe ikomeye mu mvugo z’ubu ashaka gusobanura ko bigoye ko bahinduka.

Ngo we kuba Humble akuze mu myaka nibyo bituma hari ibyo yirengagiza kugira ngo amahoro akomeze asagambe muri Urban Boys.

Ati ”ushobora kutumvikana n’umuntu ariko aho dutandukaniye nk’uko nakubwiye kandi sinzi ngirango n’imyaka ibifite uruhare kuko nabwo byari bimeze gutyo mbere ariko uko abantu bagenda bakura ni nako bakomeza imitwe ntibashaka guhinduka, bariyumva bidasanzwe.”


Nizzo ngo afunze umutwe guhinduka biragoye
UMURYANGO ufite amakuru ahamya ko mbere y’uko Safi arushinga aba bombi bari kumwe i Rubavu kuwa 30 Ukwakira 2017 ninaho baraye, bisobanura ko Humble yavuye i Rubavu mu gitaramo cyo gusezera ubuserebateri bwa Safi, azi neza ko mugenzi we,Nizzo atatumiye mu bukwe.

Humble ati “Nyuma y’akazi buri wese afite amahitamo ye”, amarira arashoka, atekereje ku iherezo rya Urban Boys.Nyuma y’ubukwe yarabavugishije bose ariko avuga ko atishimiye kuba Nizzo atari mu bukwe.

Yabasabye guca bugufi no kumva ko byose bishoboka; ngo kuba wavuga Yes uri hagati nibisobanuye ko wemeye no kuba wavuga No utahakanye neza ntacyo bivuze.

Icyo yifuza kuri we n’uko Urban Boys yakomeza gukora kandi neza, avuga ko kuba Nizzo yaravuze ku karubanda mugenzi we atari byiza ahubwo ko bagakwiriye kuba barabiganiriyeho hagati yabo.

Ngo ibibazo biri mu Urban Boys agiye kubyitaho kuburyo mu minsi ya vuba bikemuka, avuga ko yagiye abaho akemura ibibazo byabaga biri hagati ya Safi na Nizzo.

Avuga ko bazicara bagakemura ibibazo bihari; ngo kuba itangazamakuru ryarabatatse muri ibi bihe ngo nta kibazo abibonamo ahubwo ngo bituma n’uwakosheje asoma akareba n’ibitekerezo batanze agaheraho yisubiraho.

Humble yasobanuye impamvu ibibazo byose bikomeza gutezwa na Safi ndetse na Nizzo.

“Eeeh uri kujya kure uko mbibona ntabwo twese twagira imyitwarire imwe, ibintu byose bibaye byiza ntabwo twatera imbere…Ejo bundi nabonye Abadepite bo muri Uganda barwana, bisuzuguritse peee ariko nanone nibyo nyine bituma njyewe nawe hari ibyo tutumvikanaho ari nayo mpamvu nsabwa kumenya ko nakoze ikosa nkasaba Imbabazi.’’

Ntakwemeza cyangwa ngo ahakane ko Urban Boys itari mu marembere, gusa umuntu yategereza akareba aho ibintu byerekeza cyane ko Humble avuga ko afite gahunda yo kuganira na bagenzi kuhazaza ha Urban Boys.

Source: umuryango

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hejuru ya 70% by’Abagize Inteko ya Zimbabwe ‘banduye SIDA’

Igikorwa Neymar aherutse gukorera Messi gishobora kumuteranya n’abafana bikomeye