in ,

Urutonde rwa bamwe mu bahanzi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

Ishyirahamwe ryahuzaga abahanzi ryitwa LIRAM ryashyize ahagaragara amwe mu mazina y’abahanzi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

abahanzibazizegenocide

 

LIRAM (Ligue Rwandais des Artistes Musiciens) ryerekanye urutonde rw’abahanzi bagera muri 14 bishwe muri Mata 1994 Abo bahanzi bishwe mu gihe cya Jenoside barimo :

1. Sebanani André

Yabaye muri Ochestre ’Impala’, aza no kuririmba indirimbo zimwe ku giti cye nka

a Munyana, Urabaruta, n’izindi.

 

2. Gatete Sadi

Yamenyekanye muri Orchestre ’Abamararungu’.

3. Bizimana Lotti

Yaririmbaga muri Orchestre ’Ikibatsi’.

4. Rugerinyange Eugène

Yabaye muri Orchestre ’Ingeli’.

5. Murebwayire Mimir

Ni umwe mu ba bahanzi b’igitsina gore bishwe muri Jenoside, akaba yarabarizwaga muri Orchestre ’Les Citadins’.

6. Rugamba Cyprien

Uyu muhanzi wanafatwaga nk’umuhanuzi kubera inganzo ye yarimo kureba kure, yari akuriye Itorero “Amasimbi n’Amakombe”. Na we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

https://www.youtube.com/watch?v=T_R8UURBxBU

7. Iyamuremye Saulve

Yabarizwaga muri Korali ’Indahemuka’.

8. Rwakabayiza Berchmas

Yaririmbaga muri ’Korali ya Kigali’.

9. Kayigamba Jean de Dieu

Yaririmbaga muri ’Korali de Kigali’.

10. Kalisa Bernard

Yari umuririmbyi wo muri ’Korali Ijuru’.

11. Karemera Rodrigue

Yaririmbaga ku giti cye, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo mu ndirimbo nka ‘Urwibutso rw’umutoni’, ‘Ndakwibuka’, n’izindi.

12. Uwimbabazi Agnes

13. Bizimungu Dieudonné

14. Sekimonyo Emmanuel

Kayijamahe Schaste, wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho w’Ihuriro ry’Abahanzi nyarwanda (LIRAM), yavuze ko mu mwaka w’2004 ari bwo bakoresheje igitaramo kigamije kwibuka abo bahanzi bishwe muri Jenoside. Icyo gitaramo kikaba cyarahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wa muzika wizihizwa muri Kamena buri mwaka.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intambwe y’Urukundo by Styso ft Francois Ngarambe

Mico The Best yageneye abanyarwanda ubutumwa bwihariye bujyanye n’ibihe byo Kwibuka (video)