in ,

Uwahoze ari umukunzi wa Platini akomeje gusiga asigiriza umukunzi we mushya mu magambo meza asize umunyu

Uwahoze ari umukunzi wa Platini Nemeye uzwi ku izina rya Diane uyu ubu akaba asigaye yifitiye undi musore baryohanye mu rukundo wamenyekanye ku izina rya Rutayisire Feston yongeye kumutera imitoma abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya abafana be ndetse n’abamukurikira bose ko ntawuteze kuzamusimbura mu mutima we.

Diane akimara gushyira hanze iyi foto ya Feston, umukunzi we, yayiherekesheje amagambo agira ati: “My handsome, my everything, bb nabuze izina nakwita gusa ntawagusimbura @rutayisire_feston warakoze kumbera vyose bb❤ #Team F&D”. Nyuma yo gutangaza aya magambo, bamwe mu bafana ba Diane ndetse n’abakurikiranira hafi umubano wa Diane na Feston muri rusange bakomeje kugenda babereka ko babashyigikiye ndetse bakomeza kubasaba gukomeza kugirana umubano mwiza nkuko bawufitanye magingo aya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ikintu Queen Cha yakoze kigatera abafana be amatsiko

Miss Mutesi Aurore akomeje guhamiriza umukunzi we ko ntawamusimbura ku isi (amafoto)