Loading...

Uwavuzweho gukura Miss Teta Sandra mu bwigunge yashyize hanze ukuri kose

Mu mpera za 2016 ubwo Miss Teta Sandra yaramaze gutandukana n’uwari umukunzi we Derek byavuzwe ko yahise yigarurirwa n’umusore usanzwe azwi mu muziki nyarwanda nka Bob Deol,ibi ababivugaga babihereye ku ifoto uyu musore ubwe yishyiriye hanze yari iherekejwe n’amagambo agira ati” hamwe n’umukunzi wanjye Sandra Teta.” [ niba utarasomye byinshi kuri iyi nkuru kanda aha]


Kuri ubu Bob we ubwe yafashe icyemezo cyo gukura abantu mu gihirahiro yifashishije urukuta rwe rwa Instagram,yashyize hanze amafoto y’umukobwa bakundana by’ukuri ndetse ayakurikiza amagambo asize umunyu

 

Bob ati” warakoze kuba ubuzima bwanjye ndagukunda…..uri mu mutima wanjye “

Bob Deol n’umunyamuziki ndetse afite indirimbo yise “ Heaven yakoranye na jay Polly,Romantic girl,Deep in love ,Akaramata …n’izindi. Ubwe yibwiriye YEGOB ko yashyize hanze aya mafoto kugira akure urujijo kubatekerezaga ko akundana an Teta gusa we ubwe yakomeje kugira ibanga izina ry’uyu mukobwa bakundana




Loading...