in ,

Uyu munyarwandakazi yabaye uwambere mu kwishyira ku karubanda yambaye ubusa ariko ubu ibye n’ibindi bindi

Ntabwo ari ubwambere wumvishe izina  Nickita Ndoli kuko twari twabagejejeho uburyo yagerageje kugaragaza imiterere ye yifashishije Instagram,ntabwo ibyo yakoze byamutengushye kuko byamuhesheje kugaragara muri Video Agatako ya Dj Pius na Dr Jose Chamileone. 

A post shared by Rwanda (@ndoli_nickita) on

Nickita nyuma yo kugaragara muri video y’indirimbo Agatako yaje gukaza umurego mu kwiyambika ubusa ku buryo uwavuga ko mbere ye ntawundi munyarwandakazi wari warabikoze nkawe ntiyaba yibeshye,yakomeje kumenyekana ku rubuga nkoranyambaga rwa instagram ndetse no kuvugwa mu bitangazamakuru kubera amafoto nk’aya:

Ubu amakuru atugeraho arahamya ko Nickita yahisemo indi nzira y’ubuzima ndetse ngo yarahindutse ku buryo ubu atakongera kwifotoza yambaye ubusa ndetse ngo yahereye ku mafoto yamugaragazaga yambaye ubusa (nkayo ubona hejuru aha) arayasiba,imwe mu nshuti z’uyu mukobwa kandi yaduhamirije ko ubu afite umusore umutereta akaba ari yo mpamvu asigaye yitwararika ndetse kandi ngo bashobora kurushinga bitanze.

Inshuti ye iti” Nickita…yarahindutse cyane,ubu yahinduye uburyo bwo kubaho,ntabwo ubu yakambara ubusa niyo yaba ari nde umukeneye ngo amugaragarire muri video…..afite umukunzi niyo mpamvu ubu yitwararika cyane ndetse ndumva ko bashobora kuba bafite umushinga wo kubana muri make imibereho ye itandukanye cyane n’iya mbere….mbese n’ifoto yambaye bikini ubu ntiyapfa kuyishyira hanze” Ngayo nguko

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba hano amafoto agaragaza uburanga bwa Miss Habiba ugiye kwitabira amarushanwa ya Miss Supranational benshi bemeza ko ariwe mukobwa mwiza uhiga abandi

Irebere Miss Vanessa abyina yikorakora (+video)