in

wakanda summer pool party irongeye iragarutse ku nshuro yayo ya kabiri aho yateguwemo udushya dutandukanye

Wakanda summer pool party, igitaramo kimaze kumenyerwa na benshi kubera udushya n’ubunararibonye giteguranwa kigiye kongera kuba ku nshuro yacyo ya kabiri aho noneho cyateguranywe umwihariko w’udushya twinshi nkuko bamwe mu bategura iki gitaramo babitangarije YEGOB. Kuri iyi nshuro ya kabiri y’iki gitaramo nkuko bamwe bakunze kubivuga bagira bati “Wakanda summer pool party second edition” hateguwe byinshi ndetse hari n’udushya twinshi duteganyirijwe buri wese uzitabira iki gitaramo by’umwihariko impano zidasanzwe zizahabwa umwe mu bavutse mu kwezi kwa kanama uzatsinda ibibazo azabazwa ndetse n’ibindi bishimishije. Iki gitaramo kizabera muri Rouge by desir hotel iherereye i Gacuriro ku wa gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018 guhera saa munani zuzuye z’amanywa (2:00PM) kugeza saa yine n’iminota umunani z’ijoro (10:08PM). Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitatu (Silver ticket) ndetse n’ibihumbi bitanu (gold ticket). Abazinjirira ku maticye ya 3000Frw bazaba bemerewe kwifotoza ku buntu ndetse no koga naho abazinjirira ku maticye ya 5000Frw bazaba bemerewe kwifotoza ku buntu, koga ndetse n’ikinyobwa kimwe bifuza kongeraho ifiriti.

Byinshi kuri WAKANDA SUMMER POOL PARTY SECOND EDITION MU MAFOTO

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kwizera, umuhanzi ushushanya yavuze byinshi ku buhanzi nyarwanda buciye mu bishushanyo anagira inama abahanzi bagenzi be bashushanya

Agahinda mu mutima w’umuhanzi Babo kubwo kwita umutinganyi