in ,

Zlatan Ibrahimovic yakoze agahigo katigeze gakorwa nundi mukinnyi w’umupira w’amaguru ku isi

Zlatan

Rutahizamu w’umunya suwede ukinira ikipe ya Manchester United Zlatan Ibrahimovic, nyuma yo kugenda yongera kwereka isi ko nubwo afite imyaka myinshi muri ruhago haricyo ashoboye kandi kitakorwa nubonetse wese,ku mugoroba washize mu gikombe k’igihugu FA Cup yaraye akoze agahigo katigeze gakorwa nundi mukinnyi uwo ari wese mu mupira w’amaguru  bwa mbere mu mateka.

Image result for zlatan against Blackburn Rovers

Ubwo ikipe ya Manchester United yatsindaga bigoranye ikipe ya Blackburn Lovers ibitego 2-1, igitego cya kabiri umukinnyi Ibrahimovic yatsinze cyamugize umukinnyi wa mbere ku isi watsinze igitego muri buri gikombe cy’igihugu cya championa zikomeye ku isi, uyu mugabo akaba yarabikoze igihe yakinnye mu ikipe ya Malmo mu gihugu cya Sueden, yongera gutsinda mu gikombe cy’igihugu ubwo yakinaga muri Ajax Amsterdam yo mu buholandi, yongera kubikora kandi mu ikipe ya Ac Milan mu butaliyani, yongera nanone kubikora ubwo yakinaga muri Fc Barcelona mu gihugu cya Espagne,akaba yaranabikoze mu ikipe ya Paris Saint- Germain mu gihugu cy’ubufaransa, akaba yanabikoze mu ijoro ryakeye mu ikipe ya Manchester United, ibi akaba aribwo bwa mbere bibayeho mu mateka y’umupira w’amaguru ku mukinnyi umwe rukumbi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’umukobwa utagira uko asa witegura kurushinga n’umuhanzi Kitoko mu minsi ya vuba

Ku myaka ye 33,Miss Jojo agiye gukora ubukwe !