Sign in
Rwanda

Rayon Sports yemeje igitaramo gikomeye kizabanziriza umukino na Gor Mahia

Kitoko na Bull Dog bazaririmba muri Rayon Day, aho Rayon Sports izanerekana abakinnyi bashya ikanakina na Gor Mahia.

16 July 2026 · 1 min read
il y a 1 h
0 view
Rayon Sports yemeje igitaramo gikomeye kizabanziriza umukino na Gor Mahia

Rayon Sports yatangaje ko abahanzi Kitoko Bibarwa na Bull Dog bazasusurutsa abafana mu birori bya Rayon Day 2026, biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026 kuri Kigali Pele Stadium. Rayon Day ni ibirori ngarukamwaka bihuza abakunzi b'iyi kipe, aho berekwa imyambaro mishya, abakinnyi bashya, abatoza n'abafatanyabikorwa bazayifasha mu mwaka mushya w'imikino. Muri uwo munsi kandi, Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Gor Mahia FC yo muri Kenya. Mu bazerekanwa harimo abakinnyi benshi bashya iyi kipe yamaze gusinyisha, barimo abo mu bihugu bitandukanye nka Centrafrique, Tchad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Togo, Mali, Niger, u Burundi na Cameroun, ndetse n'abakinnyi b'Abanyarwanda bazafasha iyi kipe muri shampiyona itaha. Ubwitabire bwa Kitoko na Bull Dog biteganyijwe kongera akanyamuneza muri ibi birori, aho abafana bazahabwa imyidagaduro mbere no mu gihe cy'ibikorwa byo kumurika ikipe izaserukira Rayon Sports mu mwaka w'imikino wa 2026/27.

#Rwanda
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.