Sign in
Entertainment

Urban Boyz yongeye guhura, hatangiye ibiganiro byo gusubukura imikoranire na Super Level

10 August 2026 · 1 min read
1 h ago
0 view
Urban Boyz yongeye guhura, hatangiye ibiganiro byo gusubukura imikoranire na Super Level

Itsinda rya Urban Boyz ryongeye gutanga icyizere ku bakunzi baryo nyuma yo kongera guhura ari batatu, ndetse rikongera no kubonana na Nsengumuremyi Richard wahoze abarizwamo muri gahunda ya Super Level. Aba bahanzi bamaze iminsi bari i Kigali, aho kongera guhura kwabo byazamuye ibyifuzo by’abakunzi babo byo kongera kubona ibikorwa by’iri tsinda ryamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda.

Amakuru avuga ko Urban Boyz na Nsengumuremyi Richard batangiye ibiganiro ku bijyanye no kongera gukorana, aho uyu mugabo ashobora kongera kugira uruhare mu ishoramari no mu bikorwa by’iri tsinda. Nubwo nta masezer…

ano mashya aratangazwa ku mugaragaro, ibiganiro bikomeje kuba hagati y’impande zombi mu rwego rwo kureba niba imikoranire yabo yakongera kubyara umusaruro.

Safi Madiba, umwe mu bagize Urban Boyz, yirinze kwemeza cyangwa guhakana ko hari gahunda ihari yo kongera gukorana na Richard, ariko yavuze ko bishimiye kongera guhura na we. Yagize ati: “Icy’ingenzi ni uko twongeye guhura. Hari hashize igihe kinini tutabonana kandi ni inkingi ya mwamba ku byo twagezeho nka Urban Boyz.” Safi yavuze ko kongera gukorana na Richard byaba ari amahirwe, ariko ko hakiri kare kugira icyo batangaza ku buryo bwimbitse.

Urban Boyz yongeye guhura na Richard Nsengumuremyi, nyuma y’imyaka itari mike batandukanye.
Urban Boyz yongeye guhura na Richard Nsengumuremyi, nyuma y’imyaka itari mike batandukanye.

Urban Boyz na Richard Nsengumuremyi batangiye gukorana muri Super Level mu 2012, mbere y’uko batandukana mu 2016. Muri icyo gihe, Richard yagize uruhare mu iterambere ry’iri tsinda, ndetse Urban Boyz yegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star. Mu bikorwa byabo byamenyekanye cyane harimo “Show Me Love” bakoranye na Timaya na “Tayali” bakoranye na Iyanya, indirimbo zafashije Urban Boyz kwagura ibikorwa byayo no gukorana n’abahanzi bakomeye muri Nigeria.

#Entertainment
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news