Sign in
Sport

APR FC yasabye CAF ko itazakina i Kinshasa kubera impungenge z’umutekano n’ubuzima

10 August 2026 · 1 min read
1 h ago
1 view
APR FC yasabye CAF ko itazakina i Kinshasa kubera impungenge z’umutekano n’ubuzima

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko iyi kipe yandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), isaba ko umukino wayo na Les Aigles du Congo utazakirwa i Kinshasa. Iyi kipe y’Ingabo ivuga ko ifite impungenge ku mutekano n’ubuzima bw’abakinnyi, cyane cyane bitewe n’amakuru ajyanye n’icyorezo cya Ebola ndetse n’umutekano muke ukomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Taleb yabivuze nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1, avuga ko ikipe ye idashaka gushyira abakinnyi n’abakozi bayo mu kaga. Yagize ati: “T…

webwe ntabwo twashyira abakinnyi bacu mu kaga. Ntidushobora kujya mu gihugu kirimo indwara ishobora kuduteza ibibazo by’ubuzima.” Uyu mutoza yavuze ko impungenge z’ubuzima ari imwe mu mpamvu zatumye APR FC isaba CAF kureba ubundi buryo umukino wakinwamo.

Uretse ikibazo cy’ubuzima, Taleb yavuze ko n’umutekano ukomeje kuba impamvu y’ingenzi ituma APR FC ishaka ko umukino ukinirwa ku kibuga kidafite aho kibogamiye. Ati: “Ikindi kandi hari intambara. Turimo kurebera hamwe na CAF uko twakinira ku kibuga kitabogamye ariko tuzageragereza amahirwe. Dufite ubushake kandi turiteguye.” APR FC ikomeje gutegereza icyemezo cya CAF ku kibuga kizakira uyu mukino, aho Tanzania cyangwa u Rwanda bishobora kuba mu hantu hashoboka.

APR FC izahura na Les Aigles du Congo mu cyiciro cy’ibanze cya CAF Champions League 2026/27, aho umukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki 4 na 6 Nzeri 2026. Kugeza ubu, APR FC ni yo igomba kubanza gukina hanze, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda. Icyemezo cya CAF ni cyo kizagena niba APR FC izajya i Kinshasa cyangwa niba umukino uzimurirwa ku kibuga kidafite aho kibogamiye.

#Sport
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news