Infantino ibye bikomeje gukomera : CONCACAF Yamusabye Kutitabira Irushanwa ry’Abato

Perezida wa CONCACAF, Victor Montagliani, yasabye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kutitabira irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abatarengeje imyaka 14 ribera muri Repubulika ya Dominikani muri iyi weekend, avuga ko kuba yaritabira byashoboraga gutuma ibibazo bya politiki n’imiyoborere ya FIFA bitwikira intego y’iryo rushanwa.
Infantino ari mu bihe bikomeye aho amashirahamwe atatu y’umupira w’amaguru arimo UEFA, AFC na CONCACAF yagiye agaragaza opposition ku buyobozi bwe, nyuma y’igitekerezo cyahagaritswe cyo kugurisha imigabane mu bikorwa bijyanye n’Igikombe cy’Isi. Ibi byatumye havuka n’ibi…
ganiro ku buryo Infantino ashobora guhura n’itora ryo kutamugirira icyizere.
Mu ibaruwa Montagliani yandikiye Infantino ku wa Gatanu, yavuze ko kuba yari ateganya kwitabira irushanwa rya CFU U-14 Series byari bimaze gukurura cyane itangazamakuru. Yamusabye kongera gutekereza ku kuba yaryitabira, kuko ibitekerezo byinshi by’itangazamakuru byashoboraga kwibanda ku bibazo biri muri FIFA aho kwita ku iterambere ry’abakinnyi bakiri bato.
Nubwo hari iri sangano, Infantino yageze muri Repubulika ya Dominikani aho yakiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Imikino n’Imyidagaduro Kelvin Cruz. Infantino arashaka gukomeza kuyobora FIFA, aho ahatanira manda ya kane ishobora kumugeza mu 2031, ariko bamwe mu bayobozi n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru batangiye gukura inkunga ye, bigatuma ejo hazaza h’ubuyobozi bwe bukomeza kwibazwaho.
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.






No comments yet. Be the first.