Sign in
Rwanda

Buri uko nandikaga umurongo nataga igitonyanga cy'amarira, The Future ku ndirimbo yakoreye Mama we

28 September 2026 · 1 min read
1 h ago
1 view
Buri uko nandikaga umurongo nataga igitonyanga cy'amarira, The Future ku ndirimbo yakoreye Mama we

Umuhanzi Mwiseneza Jean D Amour ukoresha amazina ya The Future yasohoye indirimbo yise "Mama" ishingiye ku nkuru mpamo. Mu kiganiro kihariya yagiranye na YegoB, The Future yavuze ari ndirimbo yaririmbiye mama we kandi ko uko yagendaga ayandika ariko yataga amarira kugeza utangiye. Ati:"N'indirimbo naririmbiye Mama wange, n'indirimbo irimo ubutumwa buri muntu wese yakumvisha abo yasize aje gushaka ubuzima. Buri uko nandikaga umurongo niko nataga igitonyanga cy'amarira kuko iyi n'inkuru mpamo". Uyu muhanzi usanzwe abarizwa muri Management ya MUYENZI, yatanze ubutumwa bukomeye ku bantu baza i …

Kigali gushaka ubuzima byakwanga bakabyihererana kandi abo basize baziko byemeye. Ati::"Abantu baje gushaka ubuzima bakwiriye kumenya icyabazanye i Kigali kandi niyo byanakwanga ntibabyihererane kuko abo basize baba baziko byemeye". The Future yasoje asaba abantu kurebe indirimbo bakamushyigikira ndetse ateguza abakunzi be indi ndirimbo izasohoka nyuma y'iyi yise "Inote". Umwanditsi: Tuyishime Clever

#Rwanda
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news